skol
fortebet

Batawe muri yombi kubera gushaka kwicisha abana inzara

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Benito n’umugore we Carol Gutierrez bakomoka muri Arizona muri USA,batawe muri yombi kubera gushaka kwica abana 4 bareraga babicishije inzara.
Carol Gutierrez n’umugabo we Benito,bashakaga kwicisha abana inzara
Aba babyeyi gito,bafashe aba bana babafungirana mu nzu kugeza ubwo umwe muri bo yabashije gutoroka ajya kubwira abapolisi bahita bata muri yombi uyu mugabo n’umugore.
Aba bana 4 bari hagati y’imyaka 6 na 12 bafungiwe mu nzu aho batashoboraga kubona (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Benito n’umugore we Carol Gutierrez bakomoka muri Arizona muri USA,batawe muri yombi kubera gushaka kwica abana 4 bareraga babicishije inzara.

Carol Gutierrez n’umugabo we Benito,bashakaga kwicisha abana inzara

Aba babyeyi gito,bafashe aba bana babafungirana mu nzu kugeza ubwo umwe muri bo yabashije gutoroka ajya kubwira abapolisi bahita bata muri yombi uyu mugabo n’umugore.

Aba bana 4 bari hagati y’imyaka 6 na 12 bafungiwe mu nzu aho batashoboraga kubona ibiryo,amazi,n’urumuri ndetse bahawe indobo zo kwitabaza mu gihe bakeneye ubwiherero.

Ubwo polisi yageraga aho aba bana bari bafungiye,yasanze bafungiye mu cyumba kimwe,umwe aza gucika anyuze mu idirisha abatungira arabatabariza.

Ibi bije bikurikira umuryango wa Turpin uherutse gufatwa uri kwica iyicarubozo abana 13 aho bari barabafungiranye mu byumba bitandukanye ndetse badashobora kubona ibyangombwa umuntu akenera mu buzima busanzwe mu gihe kingana n’amasaha 12 ku munsi.

Aba bana bari bamaze igihe bicishwa inzara n’umuryango wa Turpin

Aba babyeyi gito bose bahurira ku kuba batarabyaye aba bana, ahubwo baragiye babafata bakabarera barangiza bakabahohotera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa