skol
fortebet

Benin: Ibiro bya Rwandair byatewe n’abigaragambya ku butegetsi

Yanditswe: Sunday 05, May 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Benin hari imyigaragambyo yo kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Patrice Talon w’iki gihugu yagize ingaruka zikomeye ku biro bya Rwandair byakoreraga mu biro by’uyu mukuru w’igihugu biherereye mu mujyi wa Cotonou.

Sponsored Ad

Kuwa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi nibwo abatavuga rumwe na Leta bakoze imyigaragambyo ikomeye bamagana ibyavuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye kuwa 28 Mata 2019, bibasira ahantu hose haba ibikorwa bya perezida Talon nkuko ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, ari na we uruhagarariye mu bihugu birimo Bénin,Stanislas Kamanzi, yabibwiye IGIHE dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Bamaze gutora ntibari bishimye. Bakoze imyigaragambyo haba akajagari.Mu bintu bibasiraga harimo ahantu hari ibikorwa bya Perezida uriho kandi ibiro bya RwandAir byari mu nyubako ya Perezida Talon, barayisenye rero. Yari umuturirwa munini n’abandi bose bakoreragamo barabasenyeye ariko ibikoresho bya RwandAir ntibyangirika babyimurira mu bindi biro ku kibuga cy’indege.”

Muri ako gace ibiro bya RwandAir byari birimo, hari hoteli y’umunyarwandakazi n’iduka ricuruza indabyo nabyo byibasiwe, icyakora nyuma byaje kongera gufungura imiryango kuko bitangijwe cyane.

Ambasaderi Kamanzi yavuze ko bishoboka ko kwibasira abanyarwanda bitabaye impanuka ahubwo ari uburakari abatavuga rumwe na Leta bafitiye umubano wa Perezida Patrice Talon n’u Rwanda.

Yagize ati “Dukeka ko ari ukwibasira (abanyarwanda) kuko hari imyigaragambyo yigeze kuba hambere aha, abantu batavuga rumwe na Leta bafite icyapa banditseho ngo “No à la Rwandisation du Bénin “(Ntabwo dushaka ko Bénin imera nk’u Rwanda). Ibyo nabyo ubihuje ubona hashobora kuba hariho n’ubushake bwo kwangiza.

Kuva Talon yasura u Rwanda, yageze mu gihugu cye akora impinduka, atunganya umujyi, imikorere ayiha umurongo abantu bakavuga ko ari mu Rwanda yabivanye, ko bibangamiye abantu benshi. Icyo kintu kirahari mu batavuga rumwe na Leta.”

Kamanzi yavuze ko ubu RwandAir irimo gukorera ku kibuga cy’indege cya Cardinal Bernadin Gantin International Airport, mu gihe igishakisha ahandi hantu heza ho gukorera.

RwandAir yatangiye gukorera ingendo muri Bénin tariki ya 2 Nzeri 2016, nyuma y’iminsi ibiri Perezida Talon asoje uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Ingendo zayo zijya muri icyo gihugu zikorwa kuwa Kabiri, ku wa Gatanu no ku Cyumweru mu gihe mu kugaruka zikorwa ku wa Mbere ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa