skol
fortebet

Benjamin Netanyahu agarutse i Kampala

Yanditswe: Monday 03, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjimin Netanyahu yahagurutse mu gihugu cye uyu munsi kuwa mbere aje mu ruzinduko rw’umunsi umwe i Kampala muri Uganda. Yaherukaga gusura Uganda mu 2016.

Sponsored Ad

Leta ya Uganda iherutse gutangaza ko igiye gufungura ambasade yayo i Yerusalemu, iki gihugu nta ambasade cyari gisanzwe kigira muri Israel.

Uganda nihashyira ambasade izaba ibaye igihugu cya gatatu gikoze ibi nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Guatemala.

Yeruzalemu ntiremerwa n’ibihugu byinshi ku isi nk’umurwa mukuru wa Israel, uyu mujyi ukomeje guteza amakimbirane hagati ya Israel na Palestine.

Mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege, Benjamin Netanyahu yabwiye abanyamakuru ko yizeye kuzanira inkuru nziza igihugu cye nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Jerusalem Post.

Yagize ati: "Umubano wa Israel na Africa muri politiki, ubukungu n’umutekano ni ingenzi. Uyu munsi ngiye muri Uganda. Turi gukomeza umubano wacu na kiriya gihugu".

Abategetsi muri Israel batangaje ko muri uru ruzinduko Bwana Netanyahu ari buhure kandi "n’abategetsi bo mu karere" batatangajwe abo ari bo nk’uko Ikinyamakuru Times of Israel kibivuga.

Barak Ravid, umunyamakuru w’inzobere mu makuru y’ububanyi n’amahanga aremeza ko Yossi Cohen utegeka ikigo cy’ubutasi cya Israel, Mossad, azana na Bwana Netanyahu muri uru ruzinduko.

Mu 2016, Bwana Netanyahu yaje mu ruzinduko mu bihugu bya Afurika birimo Uganda, Kenya, u Rwanda na Ethiopia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa