skol
fortebet

Biravugwa: Gen. Afurika Jean Michel wari uyoboye inyeshyamba za RUD-URUNANA yakomerekejwe na FARDC abarinzi be 14 baricwa

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2019

Sponsored Ad

Abaturage bo mu gace ka Binza,Teritwari ya Rucuru ahitwa Gasharu batangaje ko ku munsi w’ejo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,inyeshyamba za RUD- URUNANA zatezwe igico n’Ingabo za FARDC zibumbiye muri Operation ZOKOLA 2,benshi barapfa barimo abarinzi 14 barindaga Gen. Afurika Jean Michel usanzwe ari umuyobozi w’uyu mutwe.

Sponsored Ad

Nyuma y’urupfu rw’aba barinzi,Jenerali Afurika Jean Michel yarakomeretse bikabije aho kuri ubu ingabo za FARDC ziri gushakisha aho yahungishirijwe.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Tribune abitangaza, ingabo za FARDC zikomeje kotsa igitutu uyu mutwe wa RUD- URUNANA muri Binza aho uyu mutwe umaze kwamburwa uduce twa nyuma wari usigaranye turimo Gafuru,Giseguro,Katanga na Mikotokoto.Inyeshyamba za RUD –URUNANA,ziri guhunga zerekeza ahitwa Katwiguru na Kirama mu birindiro bya FDLR.

Umutwe wa RUD- URUNANA n’umwe mu zigize impuzamashyaka ya P5 iyobowe na Kayumba Nyamwasa ndetse bamwe muri izi nyeshyamba baherutse kugaba igitero mu Kinigi bica abasivili 14 abandi barakomereka.

Ubusanzwe amazina y’ukuri ya Gen. Afurika Jean Michel ni Juvenal Musabyimana. Yavutse mu mwaka wa 1967 mu cyahoze ari Komini Giciye.Yize amashuri yisumbuye muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi ahita ajya mu ishuri rya Gisirikare ESM mu cyiciro cya 31 arangiza ari sous-Lietenant.

Yayoboye itsinda rito rya gisirikare “Platoon” nyuma yo guhungira Kibumba, intambara itangiye muri Zaire ahungira Tingi -Tingi aho yakomereje yerekeza Congo Brazaville mu Nkambi ya Loukolela yanayoboye.

Mu 1998 yahamagawe i Kinshasa gufasha ubutegetsi bwa Perezida Desire Kabila na bwo agirwa umuyobozi mu ishuri ritoza abasirikare i Kinshasa ahava yerekeza i Gakoma muri Equateur.

Yoherejwe mu kazi muri Katanga ari S4 (urwego rushinzwe guhuza abasirikare n’abasivile) muri batayo yitwa “Foudre” (Inkuba) mu gace ka Kapona ahava ajyanwa muri batayo ya Samurai nabwo agirwa S4 ahitwa Luwama, ahava ajya kuba S5 ahitwa Kilembwe aho yavuye yiyunga kuri RUD URUNANA imaze gushingwa na Gen Musare asimbuye ku buyobozi.

Inkuru ya Rwanda Tribune

Ibitekerezo

  • ariko uziko ahari babatype baba bakomeye kuruta uko tubyiyumvisha!! urebye wumvishe CV yuyumuntu wumva itoroshye. niyo mpamvu ntagusuzugura umwanzi muhanganye Koko, umuntu barasira abarinzi 14 nawe agakomeretswa ariko abandi bakamuhungana,byerekana ubuhanga muby’imirwano uwo muntu aba afite. cyo nakwisabira abo baba bari muri iyo mitwe ishaka guhungabanya umutekano wu Rwanda nuko bataha izo mparaga bakazikoresha bubaka igihugu. barebere kuri Rwarakabije n’abandi batashye bari kubaka igihugu cya babyaye.

    ariko uziko ahari babatype baba bakomeye kuruta uko tubyiyumvisha!! urebye wumvishe CV yuyumuntu wumva itoroshye. niyo mpamvu ntagusuzugura umwanzi muhanganye Koko, umuntu barasira abarinzi 14 nawe agakomeretswa ariko abandi bakamuhungana,byerekana ubuhanga muby’imirwano uwo muntu aba afite. cyo nakwisabira abo baba bari muri iyo mitwe ishaka guhungabanya umutekano wu Rwanda nuko bataha izo mparaga bakazikoresha bubaka igihugu. barebere kuri Rwarakabije n’abandi batashye bari kubaka igihugu cya babyaye.

    YEWE NDUMVA ABABANGAMIRAGA URWANDA MWITERAMBERE BARIMO GUCAHO,INGABO ZA DRC MUKOMEREREZAHO KURWANYA ABABUZA UMUTEKANO IGIHUGU CYANYU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa