skol
fortebet

Bishop Gerald yahamirije abayoboke be ko adatinya Coronavirus none yamuhitanye

Yanditswe: Friday 17, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’iminsi mike umuvugabutumwa Bishop Gerald Glenn akaba na nyir’urusengero New Deliverance Evangelistic Church muri Leta ya Virginia ahamirije abayoboke be ko adayitinya Coronavirus yamuhitanye.

Sponsored Ad

Mu materaniro yo kuwa 22 Werurwe, Glenn yabwiye abakiristu be ko nta bwoba atewe na Coronavirus, nubwo abandi hirya no hino ku Isi yabateye ubwoba.

Yagize ati “Ndemeza ko Imana ari nini kurusha iyi virusi yahangayikishije abantu”, yongeraho ko nta bwoba afite bwo gupfa, nk’uko CNN yabitangaje.

Tariki 4 Mata nibwo umukobwa wa Glenn yashyize hanze amashusho, avuga ko ababyeyi be bombi basanzwemo coronavirus.

Urusengero rwa Glenn rubicishije kuri Facebook, rwemeje urupfu rw’uwo mushumba, rusaba abantu guha akanya umuryango we ukamuririra.

Hari amakuru avuga ko Glenn yari yaravuze ko atazarekera aho kubwiriza ijambo ry’Imana kubera Coronavirus, ngo keretse nashyirwa mu bitaro cyangwa muri gereza.

Nubwo muri Leta yabarizwagamo hari hashyizweho amabwiriza asaba abantu kutajya hamwe barenze icumi, kuwa 22 Werurwe yavuze ko urusengero rwe rutazigera rufunga imiryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa