skol
fortebet

Bobi Wine ashobora kujyanwa imbere y’ubutabera kubera ibyo abafana be bakoreye umudamu w’umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Yanditswe: Thursday 02, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Depite Robert Kyagulanyi wamamaye mu muziki wa Uganda ku izina rya Bobi Wine ashobora kujyanwa imbere y’ubutabera nyuma y’igitaramo ahertse kugaragaramo ahitwa Nabugabo sand muri Masaka.

Sponsored Ad

Ibi byatewe n’uko uwitwa Catherina Kusasira usanzwe ari umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka ririkubutegetsi muri Uganda NRM, yagaragaye kuri urwo rubyiniro abafana ba Bobi Wine bakamukuraho shishi itabona bamutera ibyatsi n’amacupa.

Uyu mugore we asanga kuba yarateraguwe amacupa, bifite aho bihuriye no kuba Ishyaka rya Bobi Wine rya People Power ritavuga rumwe nirya Perezida Museveni NRM riri kubutegets kandi Catherine akaba ariryo abarizwamo.

Avuga ko kubera ibyo yakorewe nabo bafana, bigomba gusobanurwa neza na Bobi Wine wari ubarangaje imbere.

Uyu muririmbyi Catherine ahamya adashidikanya ko abamukoreye icyo gikorwa ari abarwanashyaka ba People Power ifite slogan ya “People Power Our People” akaba ari n’amagambo basubiragamo cyane ubwo bamuteraga amacupa.

Avuga ko agiye kwitabaza ubutabera kugira ngo ahabwe icyiru cy’umudendezo yabujijwe ku rubyiniro.

Ibi yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’ibyari bimaze kumubaho avuga ko adashobora kubyihanganira na gato.

Bobi Wine kugeza ubu ntacyo aratangaza ku magambo yatangajwe na Catherine yo kuba agiye kumujyana mu nkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa