skol
fortebet

Bobi Wine Feri ya mbere yayifatiye mu rusengero nyuma yo gufungurwa

Yanditswe: Sunday 22, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi akaba n’umunya politike, Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine kuri ubu wiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu cya Uganda, kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2020, nyuma y’iminsi ibiri afunguwe, yitabiriye amasengesho.

Sponsored Ad

Ifungwa ry’uyu munyapolitiki ryabaye kuwa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020, afatiwe mu Karere ka Luuka ubwo yashinjwaga kurenza umubare w’abagombaga kwitabira igikorwa cyo kwiyamamaza.

Ifungwa rye ryarakaje abarwanashyaka be, bakora imyigaragambyo ikomeye mu mijyi itandukanye ya Uganda, yaje gupfiramo abagera kuri 37.

Tariki ya 20 Ugushyingo, Urukiko Rukuru rwa Iganga rwaramurekuye ariko abanje gutanga ingwate ya miliyoni imwe y’amashilingi ya Uganda.

Akimara kurekurwa, yunamiye abapfiriye mu myigaragambyo ndetse yihanganisha imiryango yabo.

kuri iki Cyumweru nibwo Bobi Wine wari kumwe n’umugore we Barbara Bobi Itungo, bagaragaye muri kiliziya Katedarali ya Rubaga iherereye mu mujyi wa Kampala.

Biteganyijwe kandi ko azakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza, aho akomeje gushimangira ko gahunda ari ugukuraho Perezida Museveni bahanganye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa