skol
fortebet

Bobi Wine uri guhatanira umwanya wo kuba Perezida wa Uganda yabujijwe kwinjira muri Hoteli yagombaga kuraramo arara ku muhanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Bobi Wine uri guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu yaraye abujijwe n’inzego z’umutekano kwinjira muri hotel yagombaga kuraramo, afata umwanzuro wo kurara hanze mu modoka we n’abamushyigikiye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uri guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu ari mu bizazane kuva yatangira urugendo rwe rwa Politiki.

Usibye gufungwa kwa hato na hato, kuva yatangira yagiye abuzwa n’inzego z’umutekano kwiyamamariza mu bice bitandukanye, ashinjwa kurenga ku mabwiriza, gukererwa kugera aho agomba kwiyamamariza n’ibindi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yabujijwe n’abashinzwe umutekano kwinjira muri hotel yo mu gace ka Migyera aho yagombaga kurara akabyuka akomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Yahise yanzura ko we n’abantu be bagomba kurara mu modoka. Mu masaha y’igitondo, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mugabo ushaka kuba Perezida, asutamye hanze, afite agacupa k’amazi yo kunywa ari gukaraba mu maso.

Polisi yavuze ko yafashe umwanzuro wo kumubuza kujya muri hotel kuko we n’abantu be batari kuyikwirwamo.

Bobi Wine yaraye ku muhanda


Mugitondo ubwo Bobi Wine yari abyutse akaraba mu maso ngo akomeze urugendo


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa