skol
fortebet

Bobi Wine yaba ashyigikiwe bikomeye n’ibihangange ku Isi mu matora ateganyijwe y’umukuru w’igihugu cya Uganda

Yanditswe: Thursday 29, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Biravugwa ko Bobi Wine, umunyamuziki wahindutse umunyapolitiki, Robert Kyagulanyi, yaba ashyigikiwe n’ibihangange ku Isi, cyane cyane muri Amerika, mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha 2021.

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zitangaza ko nta mukandida n’umwe zishyigikiye mu matora rusange ateganyijwe muri Uganda muri Gashyantare 2021, ndetse zishimangira ko ziteganya ibihano ku bantu cyangwa imiryango izagerageza kwivanga muri aya matora cyangwa gushishikariza abantu kugirira nabi abaturage b’abasivili haba mbere y’amatora, mu gihe azaba aba na nyuma yayo.

Ibi Guverinoma ya Amerika yabitangaje mu gihe ibihugu by’ibihangange byo mu burengerazuba bw’Isi birimo gushinjwa gushyigikira uyu munyamuziki wahindutse umunyapolitiki, Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine.

Biravugwa ko benshi mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’amatsinda y’ubushabitsi muri iki gihugu bari inyuma ya Bobi Wine nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki 28 Ukwakira ariko, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kampala yavuze ko Guverinoma y’iki gihugu “nta mukandida runaka n’umwe cyangwa ishyaka ishyigikiye mu matora ateganyijwe muri Uganda mu minsi iri imbere. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye inzira ya demokarasi yonyine.” Ambasade ya Amerika yakomeje igira iti:

Nk’uko umunyamabanga Pompeo aherutse kubivuga, twiteguye gushyigikira amatora akozwe mu bwisanzure, atabogamye kandi ahuriweho. Ibi birimo no kwizeza umutekano w’abakandida, kubahiriza amategeko no kutabogama kw’abayobozi bashinzwe gucunga amatora.

Ambasade ya Amerika i kampala yabanje guhangana n’abayobozi b’inzego z’umutekano muri Uganda kubera imicungire y’inzira y’amatora.

Mu gihe Washington yavugaga ko inzego z’umutekano za Uganda zikoresha ingufu z’umurengera cyane cyane mu guhangana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Kampala yakomeje gushimangira ko ifite uburenganzira bwo gutuma amategeko n’umutekano byubahirizwa mu gihe cy’amatora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa