skol
fortebet

Bobi Wine yahawe igihembo gikomeye cy’umunya-Politiki w’umwaka muri Afurika

Yanditswe: Monday 25, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine muri Uganda yahawe igihembo cy’umunyapolitiki w’umwaka wa 2019 muri Afurika.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi w’icyamamare akaba n’umunyapolitiki w’intumwa ya Rubanda ukomoka mu gace ka Kyadondo ,Robert Kyagulanyi yagizwe umunyapolitiki w’umwaka wa 2019 w’igitsina gabo muri Afurika n’ihuriro rihuza abayobozi bakiri bato muri Afurika izwi nka ‘Young Africa Leaders Summit 2019 (YALS 2019) mu nama y’iminsi 2 yabereye I Accra muri Ghana yasojwe kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru dusoje.

Bobi Wine w’imyaka 37 muri uyu mwaka yavuzwe mu wigaruriye imitima ya benshi mu banya Uganda bakunda umuziki ndetse no mu mbwirwaruhame za zibasira perezida w’iki gihugu Yoweli Kaguta Museveni yavuzwe cyane mu bitangazamakuru ubwo yemezaga ko yiteguye guhangana na Museveni mu matora ya 2021.

Mu isozwa rya YALS 2019 ari nayoyaherewemo iki gihembo Bobi Wine yagize ati “ Ndashimira iri huriro, nkashimira abanye-politiki n’abayobozi bakiri bato muri Afurika kuba barantoranyije kuba ari jye uhabwa iki gihembo. Nkituye abavandimwe n’inshuti zajye barangwa no kwitanga buri munsi mu gashaka aheza ha Uganda na Afurika.”

Bobi Wine ahawe iki gihembo nyuma y’iminsi mike ashyizwe ku rutonde rw’rw’abantu 100 bavuga rikijyana bafite ejo hazaza heza ruzwi nka ‘TIME 100 Next’, urutonde rugaragaraho ibyamamare muri politiki, ubushabitsi, muri siporo, ubuzima n’izindi nzego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa