skol
fortebet

Bobi Wine yibasiye bikomeye Perezida Museveni wamwise umwanzi wa Uganda

Yanditswe: Saturday 19, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yasubije Perezida Yoweri Museveni wa Uganda wamwise "umwanzi w’iterambere", mu kiganiro cyihariye perezida Museveni yagiranye na BBC.

Sponsored Ad

Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine w’imyaka 37,mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka yavuze ko azahatana na perezida Museveni w’imyaka 75, mu matora ya perezida yo mu mwaka wa 2021.Perezida wa Uganda ari ku butegetsi guhera mu mwaka wa 1986.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ku munsi w’ejo ku wa gatanu, Bobi Wine yise Perezida Museveni "umwanzi wa Uganda" utegekesha "umunwa w’imbunda".

Yagize ati "Museveni uravuga ngo ndi umwanzi w’iterambere rya Uganda!,Perezida izina ryawe rya mbere ni ruswa,irya kabiri umubeshyi,irya gatatu umunyagitugu.Igihugu cyacu wagisubije inyuma,wishe abaturage bacu,usenya ibigo,udutegekesha umunwa w’imbunda.Uri umwanzi wa Uganda!".

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC,perezida Museveni yavuze ko uwo muhanzi akaba na depite muri Uganda yavugiye mu rugendo yagiriye muri Amerika ko "abantu badakwiye kuza gushora imari muri Uganda".

Ariko ishyaka People Power rya Bobi Wine ryavuze ko Bwana Museveni agomba kuba yavuze ibyo arimo kurota Bobi Wine, kuko rivuga ko umukuru waryo atigeze avuga ayo magambo.

Itangazo ry’ishyaka People Power rivuga ko Perezida Museveni agomba kuba yari arimo kuvuga ku kiganiro umukuru waryo yagiranye na televiziyo Al Jazeera mu kwezi kwa cyenda mu 2018.

Icyo gihe rivuga ko Bobi Wine yavuze ko Abanyamerika bakwiye kugira amakenga ku nkunga ya gisirikare baha Uganda kuko "idakoreshwa mu kurinda Abanya-Uganda".


Ubutumwa Bobi Wine yageneye Museveni

Ibitekerezo

  • Umwanditsi w’umufaransa witwaga Corneille,yaravuze ati:"Je plains ta jeunesse".Bisobanura ngo "Mbabajwe n’ubusore bwawe".Bobi Wine yibuke ibyo Museveni yakoreye Colonel Kiiza Besigye,amufunga buri munsi.Nawe niko azamugenza.Yibuke ko mu bihugu byinshi bya Africa hategeka ufite imbunda.Byaba byiza yikomereje "umuziki" nkuko M7 yamubwiye. Bityo akiberaho mu mahoro.Politike nubwo ikiza benshi,iteza ibibazo bikomeye,ndetse benshi bakayigwamo.Ndabona ari umukristu yitwa Robert.Yesu yadusabye kuba abanyamahoro,aho guhangana.Adusaba gushaka ubwami bw’imana kugirango tuzabone ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ikibazo nuko ari bake bumvira inama ze.Bakibwira ko ubuzima gusa ari ukwijandika mu byisi:Shuguri,Politike,Kwinezeza,etc...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa