skol
fortebet

Bobi Wine yongeye anenga uburyo buzakoreshwa mu kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cya Uganda muri 2021

Yanditswe: Wednesday 15, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’Ishyaka People Power Movement ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda witwa Robert Kyagulanyi uzwi kwi zina rya Bobi Wine yahamagariye abaturage kwamagana amatora y’umukuru w’igihugu azaba 2021 aho abaziyamamariza kuri uwo mwanya hazifashishwa ikoranabuhanga mu itumanaho.

Sponsored Ad

Mu igihe ishyaka NRM riri kubutegetsi ryishimiye ubu buryo buzakoreshwa mu kwiyamamaza nko kugeza imigabo n’imigambi y’umukandida waryo binyuze mu itangazamakuru(Video-conference ,Zoom ….).

Ibi Bobi Wine yabivuze mu ntangiriro z’ iki cyumweru ubwo yagiraga ati “ Turimo turarwana kugihugu cyacu kugirango cyongere kugarura isura nshya aho bamwe mu ba nya Uganda bafashe Uganda bakayigira nk’ikigo cyabo cyigenga kandi bakaba biteguye kugirira nabi uwagerageza kuza mu butegetsi bwabo”.

Uyu muhanzi waje guhinduka umunyapolitiki yakomeje ashimangira ko intego PPM ari uguharanira abaturage bose bagira uburenganzira bungana muri gahunda zibera mugihugu cyabo.

Bobi wine kandi yaboneyeho umwanya wo kunenga Minisitiri w’ Ubuzima muri Uganda, Dr.Jan Ruth Aceng ubwo mu mpera z’ icyumweru gishize yagaragaye ahantu mu ruhame mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka rye atambaye agapfukamunwa.

Iyo myitwarire ya bamwe mu bayobozi ba NRM ikomeje kuraza inshinga opozisiyo bigatuma ivuga ko ayo matora ateguwe mu buryo bw’ ikoranabuhanga atazaba ari amatora akozwe mu mucyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa