skol
fortebet

Boko Haram yasohoye Videwo nshya yigamba ko ari yo yishe abahinzi bagera kuri 78

Yanditswe: Wednesday 02, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umutwe wa Boko Haram w’intagondwa ziyitirira Isilamu wasohoye videwo nshya uvuga ko abarwanyi bawo bishe abahinzi (cyangwa abirimizi mu Kirundi) 78 i Zabarmari hafi y’umujyi wa Maiduguri, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.

Sponsored Ad

Ku wa gatandatu, abagabo bitwaje intwaro bari kuri moto bagabye igitero cya kinyamaswa ku bahinzi barimo basarura umuceri.

Kugeza ku cyumweru, imirambo itari munsi ya 43 ni yo yari imaze kuboneka irashyingurwa.

Muri iyo videwo yabonywe na BBC dukesha iyi nkuru, Abubakar Shekau, umukuru w’ishami rya Boko Haram - ugaragara yahishe mu maso he - yavuze ko uwo mutwe wagabye igitero ku bahinzi mu mpera y’icyumweru gishize.

Abivuze mu gihe hakomeje kwiyongera uburakari mu baturage ba Nigeria kubera ubwo bwicanyi, bwavuzwe ko ari bumwe mu bwicanyi ndengakamere bubayeho mu mezi ya vuba ashize.

Ku wa kabiri, mu kiganiro cyaranzwe n’urusaku n’akajagari, abagize inteko ishingamategeko batumiye Perezida Muhammadu Buhari ngo azitabe inteko asobanurire abadepite uko umutekano uhagaze mu gihugu.

Abasenateri na bo basabye ko abakuriye inzego z’umutekano mu gihugu birukanwa.

Ubu bubaye ubwa gatatu sena ya Nigeria izaba isabye Perezida Buhari kwirukana abakuriye igisirikare.

Abadepite banasabye perezida guhita atangiza iperereza ku birego byinshi bya ruswa ndetse no kumena amabanga bivugwa mu rwego rushinzwe umutekano rwa Nigeria.

Basabye kandi ko abantu 10,000 binjizwa mu rwego rw’ubwirinzi bw’abaturage, bakunganira umuhate w’ingabo za Nigeria mu kurwanya intagondwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa