skol
fortebet

Bolivia: Perezida Morales wari umaze imyaka 14 ku butegetsi yegujwe n’imyigaragambyo y’abaturage

Yanditswe: Monday 11, Nov 2019

Sponsored Ad

Perezida Evo Morales wa Bolivia yeguye ku butegetsi yari amazeho imyaka 14 kubera imyigaragambyo ishingiye ku kongera gutorwa kwe mu kwezi gushize nyuma yo kuvugurura itegeko nshinga.

Sponsored Ad

Umugaba w’ingabo yari yamusabye kuva ku butegetsi nyuma y’uko abaturage bigaragambije bamagana ko yongeye gutorwa.Abagenzuzi bavuga ko babonye uburiganya mu matora.

Bwana Morales w’imyaka 60, yatangaje ko yeguye ku butegetsi kugira ngo arengere imiryango y’inshuti ze n’abamushyigikiye iri gutwikirwa inzu.

Mu ijambo yatangarije kuri televiziyo yagize ati: "nimurekeraho kugirira nabi abavandimwe banyu, nimurekere aho kubatwikira".

Ibyishimo byahise bikwira hose mu mihanda y’umurwa mukuru La Paz aho abantu benshi cyane bahise buzura bishimira kwegurwa k’uyu mugabo wategetse igihe kirekire Bolivia.

Bwana Morales niwe perezida wa mbere wavuye mu bwoko bwa ba nyamucye muri Bolivia, afatwa nk’uwahaye ijambo akanateza imbere abaturage bari barahejejwe inyuma.

Muri iyi myaka ya nyuma y’ubutegetsi bwe yashinjwa gutwaza igitugu muri iki gihugu gikennye kurusha ibindi muri Amerika y’Epfo.

Nyuma yo kwegura kwe, visi perezida Alvaro Garcia Linera na perezida wa sena Adriana Salvatierra nabo bahise begura.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, wari wabaye uwa kabiri mu matora, yatangaje ko ibi ari iherezo ry’ubutegetsi bw’igitugu kandi ari isomo rikomeye n’ahandi.

Abategetsi b’ibihugu bya Cuba na Venezuela bamaganye iki gikorwa, bavuga ko ari ’coup d’etat’, naho Mexique yemereye ubuhungiro Evo Morales.

Mu 2016 abaturage benshi batoye "Hoya" banga ko itegekonshinga rihindurwa ngo haveho umubare wa manda za perezida.

Gusa ishyaka rya Bwana Morales ryari ku butegetsi ryaregeye urukiko rw’ikirenga umubare wa manda uvanwaho.

Bwana Morales ufite agahigo ko kuba umuyobozi umaze igihe kinini ku butegetsi kurusha abandi bose bo muri Amerika y’Amajyepfo, yari yatorewe kuyobora igihugu kuri manda ya kane.

Morales wahise atwikirwa inzu ye iherereye ahitwa Cochabamba,yavuze ko nubwo yeguye ariko intambara yo gushakira abaturage amahoro no kungana bidahagaze.

Ibitekerezo

  • Ubu yahungishijwe nindege ya gisilikare ya Mexico aba mu buhungiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa