skol
fortebet

Boris na Carrie bibarutse umwana nyuma yaho uyu mugabo avuye mu bitaro yakize Coronavirus

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Boris Johnson na Carrie Symonds bibarutse umwana w’umuhungu nyuma yaho uyu mugabo avuye mu bitaro yakize Coronavirus.

Sponsored Ad

Mu mateka y’u Bwongereza Boris na Carrie ni bo bagiye gutura ndetse banabyarira muri Downing Street ahagenewe guturwa na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza batarashyigiranwa.

Umukunzi wa Boris Johnson yabyariye mu bitaro NHS biherereye mu Mujyi wa London, bikaba bibaye mbere ho icyumweru ku cyari kitezwe.

Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yakomeje kuba hafi umukunzi we igihe yatangiraga kujya ku bise kugeza mu masaha yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tarki 29 Mata, ubwo yakiraga umwana w’umuhungu.

Umwana yavutse neza, akaba ari uwa mbere Boris abyaranye na Carrie Symonds akaba asanze abandi bana batanu yabyaranye n’umugore mukuru.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson w’imyaka 55 n’umukunzi we Carrie w’imyaka 32, mu kwezi kwa Werurwe 2020 ni bwo bari bavuze ko bazabyara “mu ntangiriro z’impeshyi”.

Iby’urukundo rwabo byagiye ku mugaragaro mu mpera z’umwaka ushize, bakaba ari bo bakunzi ba mbere batarashyingirwa batuye ahasanzwe haturwa n’Imiryango ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hazwi nka Downing Street.

Aba bombi ntabwo kugeza ubu bari basezerana, gusa baraziranye cyane. Mu 2010 ni bwo Symonds Carrie yagiye mu ishyaka rya politike Conservative party ashingwa Press officer ndetse aha ni naho ashobora kuba yaramenyaniye na Boris Johnson kuko mugihe uyu mugabo yiyamarizaga kuba Mayor w’umujyi wa London mu 2012, uyu mugore yari umwe mu bakora mu bikorwa byo kwiyamamaza by’uyu mugabo.

Uyu Symonds Carrie ni umukobwa wa Matthew Symonds umwe mu bagabo bashinze ikinyamakuru cya Independent News hamwe n’umunyamateko w’iki kinyamakuru Josephine Mcaffee.

Yize muri Kaminuza University of Warwick, yiga amateka n’ibijyanye n’ubumenyi mu ikinamico (History and theatre studies).

Twabibutsa ko ku wa mbere ni bwo Johnson yasubiye mu kazi nyuma yo gukira neza Icyorezo cya COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa