skol
fortebet

Brazil: Uwahoze ari umucamanza mukuru wa Leta yavuze ko Imana yamwitambitse agiye kwica mugenzi we

Yanditswe: Sunday 29, Sep 2019

Sponsored Ad

Umucamanza wo muri Brazil yatanze itegeko ribuza ibintu bimwe uwahoze ari umucamanza mukuru nyuma yaho yemeye ko yitwaje imbunda mu rukiko rw’ikirenga ngo yice umwe mu bacamanza.

Sponsored Ad

Rodrigo Janot yabaye umushinjacyaha mukuru mu gihe cy’imyaka ine kugeza mu mwaka wa 2017.

Yayoboye ubushinjacyaha mu birego bya ruswa by’abari ba perezida Michel Temer, Dilma Rousseff na Luiz Ignacio Lula da Silva.

Kuri ubu yabujijwe kuba mu ntera ya metero 200 uvuye ahicaye abandi bacamanza.

Bwana Janot yanabujijwe kwinjira mu rukiko urwo ari rwo rwose rwo muri Brazil.

Yemeye uwo mugambi we wo kwica mu biganiro n’itangazamakuru, mbere yuko asohora ibitabo bikubiyemo ibyaranze ubuzima bwe.

Polisi yasatse urugo rwe ngo ivaneyo intwaro ze, ndetse no kumwambura uruhushya rwe rwo gutunga imbunda.

Mu kiganiro cyatangajwe n’ikinyamakuru O Estado de Sao Paulo cy’aha muri Brazil, Bwana Janot yavuze ko mu kwezi kwa gatanu mu 2017 yinjiye mu nyubako y’urukiko rw’ikirenga mu murwa mukuru Brasilia ngo yice umucamanza ashinja guharabika umukobwa we mu kirego kitari ukuri.

Bwana Janot yagize ati: "Ntabwo najyaga kumukanga [gusa], byari kuba kumwica. Najyaga kumwica hanyuma nanjye nkiyica".

Yavuze ko yashyize mu gaciro akareka gukora ibyo ubwo yisangaga ari wenyine mu cyumba cy’urukiko.

Ati: "Nari jyenyine, kandi ni ukuboko kw’Imana [kwanyitambitse kurambuza]

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa