skol
fortebet

Brexit: Ubwongereza bwongerewe indi minsi yo kuba muri EU

Yanditswe: Monday 28, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuryango w’ubumwe bw’uburayi wemereye Ubwongereza kugeza tariki 31 z’ukwezi kwa mbere 2020 kugira ngo buve muri uyu muryango nk’uko umuyobozi w’uyu muryango yabyanditse.

Sponsored Ad

Donald Tusk yanditse kuri Twitter ko uyu muryango (European Union/EU) wemereye Ubwongereza ko bwanawuvamo mbere y’iki gihe ntarengwa.

Mu Bwongereza, inteko ishinga amategeko na guverinoma ntabwo birumvikana niba iki gihugu kiva muri uyu muryango cyumvikanye nawo amasezerano y’imikoranire cyangwa kivamo ntayo.

Ubwongereza bwagomba kuva muri uyu muryango kuwa kane w’iki cyumweru, minisitiri w’intebe Boris Johnson wabyifuzaga byamusabye gusaba iyi nyongera kubera itegeko ry’inteko.

Kubongerera igihe ngo bumvikane bibaye mu gihe inteko yitegura gutora ku mushinga wa Boris Johnson w’uko habaho amatora rusange kuri iyi ngingo.

Ikitumvikanwaho ni uburyo Ubwongereza buva ku masezerano y’isoko rusange no guhuza za gasutamo (customs unions) cyangwa kuva muri uyu muryango ariko buguma kuri amwe muri yo.

Umushinga w’ubwumvikane wa ba ambasaderi 27 b’ibihugu muri EU [wabonywe na BBC] uvuga ko batazongera kuganira ku bijyanye n’amasezerano Ubwongereza bushaka kuvana muri EU.

Boris Johnson yasubiyemo kenshi ko Ubwongereza "nta kabuza" bugomba kuva muri EU tariki 31 z’uku kwezi, ariko itegeko ry’inteko ryahagaritse icyifuzo cye.

Ibi bishobora gutuma inteko yemeza ko habaho andi matora rusange ku kuva muri EU k’Ubwongereza.

Mu matora rusange mu 2017, Abongereza batoye bemera ko igihugu cyabo kiva mu muryango w’ubumwe bw’uburayi, ariko nitbirabaho kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa