skol
fortebet

Burundi: Abakinnyi b’umukino w’iteramakofe bafungiwe muri Hoteli kubera kubura ubwishyu

Yanditswe: Monday 20, May 2019

Sponsored Ad

Abakinnyi bari bahagarariye igihugu y’Uburundi mu mikino nyafurika y’iteramakofe iherutse kurangira muri Gabon, bafatiriwe muri hoteli yo muri iki gihugu yitwa Ngonemono kubera kubura ubwishyu.

Sponsored Ad

Aba bakinnyi bitabiriye iyi mikino baziko bazishyurirwa n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu gihugu cyabo,irangiye babwirwa ko batishyuye ndetse bangirwa gusohoka ngo batahe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Burundi no muri Gabon aremeza ko aba baserukiye u Burundi bananiwe kwishyura hoteli Ngonemono agera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 106 by’ama-CFA (ni arenga gato amadolari y’Amerika 3500).Abafashwe ni abakinnyi batatu barimo Ornella Havyarimana, Nestor Nduwarugira na Jean Marie Ndayizeye bari kumwe n’ababaherekeje barimo umutoza wabo Como Ndayishimiye na perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe Eric Ndayishimiye.

Nkuko ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru cyabitangaje,abakinnyi batatu, umutoza wabo n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Burundi bangiwe kuva muri hoteli batishyuye nyuma y’aho iyi mikino irangiye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Eric Ndayishimiye uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Burundi uyoboye abagiye muri iyi mikino, yabwiye igitangazamakuru kitabogamiye kuri leta SOS Media Burundi gikorera ku mbuga nkoranyambaga, ko bagiye badahawe amafaranga y’ubutumwa na minisiteri ibishinzwe nkuko yari yabibizeje.

Minisiteri y’imikino mu Burundi yo ivuga ko aba bateramakofe bishe inzira z’ibisabwa ngo bahabwe amafaranga yo kwifashisha mu butumwa atangwa na leta, bityo ubu bakaba nta kindi babikoraho.

Bwana Ndayishimiye avuga ko bafite impungenge ko kuri uyu wa mbere hoteli iza gutangira kubima amafunguro, ibintu bikarushaho kumera nabi.

Umukozi wa hoteli Ngonemono yabwiye ikinyamakuru cy’imikino muri Gabon ko nibikomeza gutya hoteli ishobora kwambura aba barundi impapuro zabo z’inzira maze ikabasohora hanze.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa