skol
fortebet

Burundi: Abanyeshuri 4 bafungiye ahantu hatazwi bazira gutemberera mu Rwanda

Yanditswe: Friday 10, Mar 2017

Sponsored Ad

Abo banyeshuri bajyanwe gufungirwa i Ngozi
Abanyeshuri bane bo muri komini Busiga mu ntara ya Ngozi mu Burundi ku ya 5 Werurwe 2017 batawe muri yombi bajyanwa ahantu hatazwi bazira kuba baherutse gutemberera mu Rwanda.
Radiyo RPA ivuga ko abo banyeshuri biga kuri Lycee de Mihigo ari Mutabazi, Karibu na Arthemon. Ngo polisi yabafatiye ku isoko rya Mihigo bashinjwa kuba bari baherutse mu Rwanda.
Umwe mu bari bahari yagize ati “Bafashwe ku ya 5 Werurwe, bavuye mu Rwanda aho bari baragiye (...)

Sponsored Ad

Abo banyeshuri bajyanwe gufungirwa i Ngozi

Abanyeshuri bane bo muri komini Busiga mu ntara ya Ngozi mu Burundi ku ya 5 Werurwe 2017 batawe muri yombi bajyanwa ahantu hatazwi bazira kuba baherutse gutemberera mu Rwanda.

Radiyo RPA ivuga ko abo banyeshuri biga kuri Lycee de Mihigo ari Mutabazi, Karibu na Arthemon. Ngo polisi yabafatiye ku isoko rya Mihigo bashinjwa kuba bari baherutse mu Rwanda.

Umwe mu bari bahari yagize ati “Bafashwe ku ya 5 Werurwe, bavuye mu Rwanda aho bari baragiye gukina umupira w’amaguru bajyanwa kuri kasho. Ku wa kabiri nka sa mbiri polisi yabohereje i Ngozi ariko imiryango yabo yarabashakishije irababura, kugeza ubu ntawe uzi aho baherereye.”

Imiryango yabo, iri mu kangaratete, ivuga ko itiyumvisha impamvu, abana babo batawe muri yombi bazira gukinira ruhago mu Rwanda gusa.

Umwe mu ba hafi babo yagize ati “Barashinjwa kuba baragiye mu Rwanda kandi bari bagiyeyo gukina, bari baratoranyijwe n’ikipe y’ino aha. Dukeka ko baba bafungiwe muri kasho y’urwego rw’igihugu rw’ubutasi.”

Ubwo RPA yahamagaraga burugumesitiri wa komine Busiga kuri telefoni yavuze ko atabona umwanya wo gusubiza naho komiseri wa polisi mu ntara ya Ngozi ntiyafata telefoni.

Si ubwa mbere hari abatawe muri yombi mu Burundi bashinjwa ko bavuye mu Rwanda, ndetse n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bakunze guhohoterwa no gufungwa kuva muri 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatorerwaga kuyobora manda ya gatatu mu buryo butavuzweho rumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa