skol
fortebet

Burundi:Abaturage barinubira ihagarikwa ry’urubuga rwa You Tube mu gihe cya weekend

Yanditswe: Monday 16, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Abantu banyuranye mu Burundi baravuga ko bababajwe no kuba Urubuga rushyirwaho amashusho rwa YouTube kuva kuwa gatanu ushize kugeza mu gitondo kuri uyu wa mbere rutafungukaga.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga hari ukwinuba kugaragara kw’abakoresha YouTube bavuga ko batashoboraga kuyifungura.

Melchior Manirakiza w’i Ngozi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yabanje kubyumvana abandi kuwa gatanu nijoro, nawe yagerageza ntifunguke, agatekereza ko ari ikibazo gisanzwe cyabaga kuri bamwe na bamwe.

Manirakiza ati: “Kugeza ejo [ku cyumweru] byarabonekaga ko ari hose mu gihugu, abantu benshi bari kwibaza ko yaba yafunzwe, ntabwo tuzi ibiri kuba”.

Abakoresha uru rubuga mu Burundi batangaje ko mu gitondo uyu munsi ari bwo YouTube yongeye kubasha gufunguka mu gihugu.

Urwego rwa leta rushinzwe kugenzura iby’ikoranabuhanga (Agence de Régulation de Communication et des Télécommunications) ntacyo rwatangaje kuri iki kibazo.

Félicité Muganwa, umunyeshuri muri kaminuza mu Bujumbura wari wananiwe gufungura YouTube muri weekend yabyatangaje ko yizeye ko ibi bitazasubira kuko uru rubuga aruvanaho byinshi.

Leta y’u Burundi iheruka kwamagana imbuga zimwe zikorera kuri YouTube ivuga ko zikorera mu Rwanda zigacishwaho amakuru avuga ibitari ukuri mu Burundi.

YouTube ni urubuga rwa kabiri rusurwa cyane ku isi nyuma ya Google nk’uko bivugwa n’urubuga rw’ubushakashatsi kuri internet Wearesocial.

Ni urubuga rwa kabiri kandi rusurwa cyane mu Burundi nyuma ya Google nk’uko bigaragazwa na Alexa, urundi rubuga rw’ubushakashatsi ku basura internet ku isi.

YouTube ishyirwaho amashusho ajyanye n’imyidagaduro, imikino, politiki, ubuzima, amakuru n’ibindi byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa