skol
fortebet

Burundi: Biravugwa ko umugore wapfuye bakamushyingura yongeye kugaragara ari muzima

Yanditswe: Saturday 02, Nov 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Nitanga Béatrice akomeje guca ibintu mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Burundi kuko benshi bari kwemeza ko yagaragaye ari muzima kandi yari amaze imyaka isaga 3 yarapfuye ndetse ngo baranamushyinguye.

Sponsored Ad

Nkuko ibinyamakuru ndetse n’abantu bo mu gihugu cy’Uburundi bakomeje kubitangaza ku mbuga nkoranyambaga,uyu mugore ngo yapfuye mu mwaka wa 2016 arashyingurwa ariko ngo yongeye kuboneka ari muzima muri komine Buhiga,iherereye mu ntara Karusi aho yari atuye.

Bamwe mu bapolisi bo mu Burundi baravuga ko amakuru nabo bari guhabwa n’abaturage ari uko uyu mugore yari yarapfuye agambwa ariko akaba yongeye kugaragara ari muzima.

Ibinyamakuru bikorera kuri Internet bitandukanye,abanyamakuru batandukanye mu Burundi nabo bavuze ko abaturage bo muri aka gace babonye uyu mugore.

Abashinzwe umutekano mu ntara ya Karusi komine Buhiga ngo bakomeje guhumuriza abaturage batewe ubwoba no kubona uyu mugore wari warapfuye ndetse bahita bamujyana mu kigo cyitwa Centre Kamahoro.

Uyu mugore wapfuye agashyingurwa ngo yagaragaye yambaye imyenda isa neza niyo bamushyinguranye gusa ngo kuri iyi nshuro yabonetse afite ubumuga bwo mu mutwe.


Abarundi baremeza ko uyu mugore bamushyinguye ariko bongeye kumubona ari muzima

Ibitekerezo

  • Kereka niba yarazutse.Nta bundi busobanuro niba ibyo bavuga aribyo.Gusa nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6:40,UMUZUKO uzaba gusa "ku munsi w’imperuka".Hazazuka abantu bapfuye bumvira Imana hamwe n’abantu bitwa "Abakiranirwa" (unrighteous).Nukuvuga abantu bapfuye batazi imana,urugero abakurambere bacu bapfuye bible itari yagera mu Rwanda.Abakora ibyo imana itubuza,hamwe n’abanga kumva iyo babwirijwe,ntabwo bazazuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa