skol
fortebet

Burundi:Gen. Maj. Ndayishimiye azatsinda amatora? Nayatsinda bizamera bite?

Yanditswe: Monday 27, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

General Major Everiste Ndayishimiye, ni undi mukandida umaze gutangazwa n’ishyaka rye ko azarihagararira mu matora yo mu kwezi kwa gatanu, yahise aza imbere mu bahabwa amahirwe.

Sponsored Ad

Ni nyuma yo kwemezwa nk’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ejo ku cyumweru, iri shyaka ryatsinze andi matora atatu aheruka y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi.

Aya mbere ya 2005 yakozwe n’inteko ishinga amategeko imitwe yombi. Aheruka ya 2015 iri shyaka ryayatsinze yitabiriwe ku kigero gito kandi abatavuga rumwe n’ubutegetsi banze kuyitabira.

Bwana Ndayishimiye wari umunyabanga mukuru w’iri shyaka kuva mu 2016, amaze gutangazwa yavuze amagambo yumvikanamo ko yiteguye gusimbura Perezida Nkurunziza.

Yavuze ko Bwana Nkurunziza ari we muyobozi wabo uhoraho, ko ari we Musa (Moses/ Moïse) wabo.

Ati: "Hamwe n’ubufasha bwanyu, niteguye guhangara intambara zose. Perezida Nkurunziza azahora ari umuyobozi wanjye mu bitekerezo".

Ndayishimiye azatsinda amatora?

Imbere mu Burundi, CNL riyobowe na Agathon Rwasa, ni rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bigaragara ko rifite imbaraga mu baturage.

Ni umukeba udashidikanywaho wa CNDD-FDD mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa gatanu, nubwo kugeza ubu CNL itaratangaza umukandida wayo muri ayo matora.

CNL yakomeje kugaragaza ko CNDD-FDD ikora ibikorwa byo kubangamira ibikorwa byayo byo gucengeza amatwara yayo mu baturage mu ntumbero y’amatora ateganyijwe.

Mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2015, yitabiriwe ku kigero cya 30% y’abaturage, Bwana Nkurunziza yayatsinze ku majwi 69% akurikirwa na Agathon Rwasa wagize 18%.

Bwana Rwasa ariko yagize ayo majwi nubwo we -kimwe n’abandi benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi - yari yivaye mu matora ariko amazina ye akagumishwa ku mpapuro z’itora.

Johnson Shikwati umwarimu w’imiyoborere (governance) muri Kaminuza zo muri Kenya yabwiye BBC ko byaba bitunguranye cyane ishyaka CNDD-FDD ridatsinze amatora.

Bwana Shikwati ati: "Nibyo Agathon Rwasa ni umuntu nawe wahabwa amahirwe, sinshaka kuvuga uko amatora azagenda ariko ndareba uko ibintu bimeze ubu.

"Ariko n’iyo urebye uburyo kwemeza umukandida wa CNDD-FDD byari bitegerejwe, bikwereka uwari utegerejwe uwo ari we, agomba kuba ari we musimbura wa Perezida Nkurunziza".

Mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize, Fidélité Nibigira w’ishyaka APDR niwe mukandida wa mbere watangajwe n’sihyaka rye mu matora yo mu kwa gatanu

Abandi bakandida bamaze gutangazwa n’amashyaka yabo kuyahagarira mu matora harimo Léonce Ngendakumana wa FRODEBU, Kassim Abdul wa UPD Zigamibanga, Keffa Nibizi wa Sahwanya FRODEBU Nyakuri na Fidélité Nibigira w’ishyaka APDR.

Kuri aba hiyongeraho abandi bakandida babiri bigenga; Francis Rohero n’umuvugabutumwa (pasteur) Dieudonné Nahimana,

Natisinda ntazaba igikoresho cya Nkurunziza?

Bwana Nkurunziza aherutse kuzamurwa mu nzego yitwa "umutegetsi w’ikierenga" n’"indongozi yo gukunda igihugu". Mu 2018 ishyaka CNDD - FDD yamejwe nk’"umutegetsi waryo uhoraho".

Ibi si amazina gusa, ni uguhabwa ijambo n’ubutegetsi mu buryo butaziguye igihe cyose, waba uri mu myanya ya politiki cyangwa utayirimo nk’uko Bwana Shikwati abivuga.

Ati: "Uhereye kuri ibi, biraboneka ko Perezida Nkurunziza akeneye kugumana ijambo n’igihe azaba atakiri ku butegetsi.

"Nubwo ariko ibintu bishobora guhinduka bitewe n’uwamusimbuye, turi kubibona muri DR Congo no muri Angola".

Ejo amaze gutangazwa ko azahagararira CNDD-FDD, Bwana Ndayishimiye mu ijambo rye yabwiye abantu ko mu gihe we na Nkurunziza bari mu nyeshyamba bagiye bayoborana.

Ati: "Birashoboka ko mutari muzi ko nabaye komanda we, nawe yabaye komanda wanjye, twarabanye mu gihe umwe yabaga ayobora undi. Buri gihe numvaga inama ze".

Bwana Ndayishimiye azwi nk’umutegetsi kandi umusirikare mukuru utavugwa mu bwicanyi n’ihohoterwa byakozwe na bamwe mu bategetsi mu 2015 ubwo ubutegetsi bwarwanyaga abigaragambya.

Azwi nk’umugabo utuje kandi udakunze kugaragara kenshi muri rubanda.

INKURU ya BBC

Ibitekerezo

  • Nta kabuza azatsinda amatora.Kubera impamvu nyinshi,harimo yuko Abarundi bamukunda kandi akenshi batora bakurikije amoko.Kimwe na Nkurunziza,bafashe imbunda bajya mu ishyamba,barwanya Buyoya baramutsinda.Nicyo ahanini bamukundira.Igitangaje nuko we na Nkurunziza bavuga ko ari Imana yabahaye ubutegetsi.Nyamara bizwi ko ari imbunda yabahaye ubutegetsi.Imana itubuza kurwana,ndetse ikavuga ko yanga umuntu wese umena amaraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa