skol
fortebet

Burundi: Ibiro by’ishyaka CNDD-FDD byatewe n’abagizi ba nabi birangizwa

Yanditswe: Tuesday 11, Jun 2019

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo Ku Cyumweru taliki ya 09 Kamena 2019 nibwo ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD muri Komini Mpanda mu ntara ya Bubanza,byatewe n’abagizi ba nabi bataramenyekana baje mu modoka badacanye amatara batangira kurasa.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa polisi mu Burundi Pierre Nkurikiye yatangaje ko imodoka yo mu bwoko bwa Dyna yaje kuri ibi biro bya CNDD-FDD ahagana saa 23h30,hahita hatangira ubushyamirane hagati y’abarinzi bayo n’aba bagizi ba nabi.

Nkurikiye yavuze ko iyi modoka yamishweho urufaya rw’amasasu ikigera aho,abari bayitwaye bakwira imishwaro gusa ngo ntiyigeze icana amatara kugira ngo batayimenya.

Kubera kurasana kwabaye,ibi biro bya CNDD-FDD byarangiritse ku ruhande rwayo imbere ndetse ngo n’ibirahure byayo byaramenetse.

Kugeza ubu ntabwo Polisi irabasha guta muri yombi abantu bari muri iyi modoka yateye ibi biro bya CNDD-FDD I Mpanda gusa benshi mu Barundi baravuga ko urugomo rwatangiye gututumba mu mashyaka ari kwitegura amatora yo muri 2020.

Ibitekerezo

  • Abarundi ni abaswa birenze ukwemera. Bakeka ko kurasana cg kwicana aribyo bibahesha uburenganzira bwabo. Kuki mukunda kumena amaraso ya bagenzi banyu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa