skol
fortebet

Burundi: Inyubako 3 z’ibiro by’ishyaka CNL byasenywe mu ijoro rimwe

Yanditswe: Saturday 09, Nov 2019

Sponsored Ad

Ishyaka rya CNL rikomeje kwibasirwa bikomeye n’abagizi ba nabi kuko mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira uwa Gatanu w’iki cyumweru,ibiro 3 byaryo muri Komini Gashikanwa mu ntara ya Ngozi byasenywe.

Sponsored Ad

Ibiro byose byasenywe mu ijoro rimwe n’ibyo muri Gashikanwa gusa abayobora iri shyaka bemeje ko bigeye kongera kubakwa.

Uretse kurimbura izi nyubako z’ishyaka CNL,abagizi ba nabi bo ku musozi witwa Buhoro, uri mu gace ka Gatobo bateye ibiro byaho basiba amagambo yari yanditse ku bikuta byabyo.

Umuyobozi witwa Théophile Nibizi,niwe ushinjwa kugira uruhare rwo gusenya ibi biro byose afatanyije n’umwe banyamabanga ba CNDD-FDD aho ngo bakangurira Imbonerakure gukora aka kazi.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru cyavuze ko cyahamagaye abashinjwa kugira uruhare muri iki gikorwa ntibitabe.

Abayobozi b’intara n’abandi bo muri CNDD FDD bashinja abarwanashyaka ba CNL ko aribo bisenyera ibiro ndetse bagahohotera bagenzi babo kugira ngo bereke amahanga ko bari gutotezwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa