skol
fortebet

Burundi : Muri miliyoni 11, 8 barwaye Malariya muri 2016

Yanditswe: Tuesday 14, Mar 2017

Sponsored Ad

Leta y’ u Burundi yatangaje ko icyo gihugu cyugarijwe n’ icyorezo cy’ indwara ya Malariya, aho abarenga 72%. Iyo ivuga ko hakwiye ingamba zo guhangana n’ iyo ndwara zirimo no kuvura abantu benshi ku buntu.
Minisiteri y’ Ubuzima muri icyo gihugu ivuga ko uduce twugarijwe cyane ari uduce two mu majyaruguru n’ igice cy’ iburasirazuba.
Ibikorwa byo guhangana n’ icyo kiza bibarirwa muri miliyoni 31 z’ amadorali y’ Amerika.
Bivugwa ko icyatumye umubare w’ Abarundi barwaye malariya wiyongera ari uko (...)

Sponsored Ad

Leta y’ u Burundi yatangaje ko icyo gihugu cyugarijwe n’ icyorezo cy’ indwara ya Malariya, aho abarenga 72%. Iyo ivuga ko hakwiye ingamba zo guhangana n’ iyo ndwara zirimo no kuvura abantu benshi ku buntu.

Minisiteri y’ Ubuzima muri icyo gihugu ivuga ko uduce twugarijwe cyane ari uduce two mu majyaruguru n’ igice cy’ iburasirazuba.

Ibikorwa byo guhangana n’ icyo kiza bibarirwa muri miliyoni 31 z’ amadorali y’ Amerika.

Bivugwa ko icyatumye umubare w’ Abarundi barwaye malariya wiyongera ari uko igihingwa cy’ umuceri gisigaye gihingwa ku misozi imwe n’ imwe y’ icyo gihugu. Uretse iyo mpamvu kandi hiyongeraho n’ ihindagurika ry’ ibihe.

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko guhera muri 2013 aribwo umubare w’ abarwaye iyo ndwara watangiye kuzamuka.

Abahanga bavuga ko indwara yabaye ikiza iyo umubare w’ abayirwaye wikubye inshuro zirenga ebyiri.

Muri miliyoni 11 z’ abaturage batuye u Burundi abagera kuri miliyoni 8 barwaye indwara ya malariya mu mwaka ushize wa 2016.

Icyo kiza cya malariya kije kiyongera ku nzara imaze iminsi ivugwa muri icyo gihugu. Mu ntangiriro z’ uyu mwaka, Umuryango w’ abibumbye watangaje ko Abarundi bagera kuri miliyoni 3 bugarijwe n’ inzara ku buryo bakeneye miliyoni 73 z’ amadorali y’ Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa