skol
fortebet

Burundi: Umupolisi mukuru arashinjwa kwambura no kwica Abarundi batahuka

Yanditswe: Saturday 08, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

OPC1 Gilbert Ngendankazi, wari ukuriye igipolisi muri Komini ya Giharo, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’iki gihugu, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane, ashinjwa uruhare mu kwiba, kwambura ku ngufu no kwica bamwe mu Barundi bataha baturuka mu buhungiro mu gihugu cya Tanzania.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha Bukuru bukorera hafi y’Urukiko rw’Ubutabera rwa Makamba nibwo bwafashe icyemezo cyo guta muri yombi uyu mupolisi mukuru w’u Burundi ufite ipeti rya OPC1 wagereranya na Colonel mu gisirikare, nk’uko byatangajwe na SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru.

Amakuru aturuka mu bushinjacyaha agira ati:Yatunzwe urutoki n’abandi bantu bafunzwe bazira ubwambuzi, ubugizi bwa nabi no kwica Abarundi baturuka muri Tanzania.

Mu cyumweru gishize, abandi bantu umunani bose b’abasivili, batawe muri yombi muri Komini Giharo ku mpamvu nk’izi, kuri ubu bakaba bafungiye muri kasho z’ubushinjacyaha bwa Makamba.

Aba biyongera ku nsoresore z’Imbonerakure zisaga 10, abayobozi b’ibanze na bamwe mu bashinzwe umutekano nabo bakurikiranwe muri dosiye nk’iyi, kuri ubu bafungiye muri Gereza Nkuru ya Murembwe, mu Ntara ya Rumonge.

Igipolisi n’ubushinjacyaha byari byifuje ko aba bahita batangira kuburanishwa bagitabwa muri yombi (Icyo bita mu Gifaransa “un procès de flagrance”), ariko Urukiko rw’Ubujurire rwa Makamba rufata icyemezo ko urubanza rwakurikira imigendekere y’urubanza rusanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa