skol
fortebet

Burundi: Umutwe w’inyeshyamba wa Red-Tabara watamaje Perezida Evariste Ndayishimiye

Yanditswe: Saturday 26, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nyuma gato y’uko Perezida w’u Burundi, Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye atangaje ko nta mitwe yitwaje intwaro ijya itera u Burundi, Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu wamutamaje uvuga ko wishe abasirikare babiri unakomeretsa batatu.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020, ubwo Perezida Ndayishimiye yaganiraga n’itangazamakuru ry’i Burundi ndetse n’abaturage b’icyo gihugu, yavuze ko u Burundi butugarijwe n’abitwaje intwaro ngo kuko iyo baba bahari aba yarahuye na bo akababona. Yagize ati:

Iyo uteye igihugu uravuga uti nafashe Komini iyi niyi. None mwari mwumva hari Komini n’imwe bafashe?

Perezida Ndayishimiye yavuze ko abo biyita abarwanyi baza bakica abaturage ari abagizi ba nabi, ngo kuko nta wavuga ko u Burundi buterwa kandi abategetsi babwo n’abashinzwe umutekano batari mu kaga. Yashimangiye ko u Burundi ari nyabagendwa agira ati:

Igitero ku gihugu gitangirira ku bategetsi bakomeye. Nta kibazo mfite, nkorera ingendo mu gihugu hose kandi nyura n’ahantu abitwaje intwaro byavuzwe ko baba. Murazi amasaha naviriye i Kigoma. Ko ntabo twahuye? Ejo navuye i Bujumbura nijoro nza i Gitega, ko ntabo nabonye kandi bivugwa ko bahaba? Ni gute wavuga ko igihugu giterwa kandi inzego z’umutekano zitari mu kaga?

Nyuma y’amasaha atarenze atatu Perezida Ndayishimiye avuze ko inzego z’umutekano z’u Burundi zitari mu kaga, umutwe wa Red-Tabara wahise wigamba kwica abasirikare babiri b’u Burundi unakomeretsa abandi batatu, mu mirwano yasakiranyije impande zombi mu have ka Kabarore gaherereye muri Zone Muruta ho mu ntara ya Kayanza.

Ni imirwano yabaye ku munsi w’ejo. Red Tabara ibinyujije kuri Twitter yayo yagize iti:

Abasirikare babiri ba FDNB (Igisirikare cy’u Burundi) bishwe abandi batatu barakomereka, nk’ingaruka y’imirwano yahuje umutwe wa -Red Tabara n’Igisirikare cy’u Burundi kuri uyu wa Kane. Abarwanyi bacu bakozanyirijeho n’abasirikare ku mupaka wa Kabarore, i Mutura mu Kayanza.

Igitero cyo ku munsi w’ejo gikurikira ibindi byinshi Red-Tabara yagiye igaba mu Kayanza no mu ntara ya Rumonge kuva muri Kanama.

Red-Tabara ishinja Leta y’u Burundi ubwicanyi bukorerwa abiganjemo abatavuga rumwe na yo, ifungwa rya hato na hato, iyicarubozo, gufata ku ngufu n’ibindi byaha bihonyoza uburenganzira bwa muntu.

Uyu mutwe unashinja Leta ya Gitega guhungabanya akarere, uvuga ko icyo ugamije ari ukubera Abarundi akaboko ka gisirikare; mu rwego rwo kubarinda abicanyi, igitugu, ubukoroni n’ivanguramoko, igasaba imiryango mpuzamahanga gutanga ubufasha kugira ngo Abarundi babone amahoro arambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa