skol
fortebet

Bwa mbere Schwarzenegger wamamaye nka Komando yanenze Trump bahuje ishyaka

Yanditswe: Tuesday 12, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Icyamamare mu bya sinema akaba abarizwa no muri politike Arnold Schwazenegger yanenze bikomeye perezida Donald Trump ucyuye igihe aho yatangaje ko ariwe perezida wabayeho mubi iki gihugu cyagize.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze mu butumwa yashyize ku rukuta rwe akoresha rwa Twitter kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, anenga abashyigikiye Trump baherutse gutera Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, bakarwana imirwano ikomeye na Polisi y’iki gihugu, ubwo abayigize bari bateranye ngo bemeze intsinzi ya Joe Biden watowe.

Yagize ati “Nshuti zanjye namwe baturage bi’igihugu cyacu ndashaka kubagezaho ubutumwa bugufi, Trump yagaragaje ko yibwe mu matora abeshyeshya abaturage ibinyoma. Ni umutegetsi watsinzwe. Azandikwa mu mateka nk’umuperezida wabayeho mu mateka mabi kurusha abandi twagize. Ikintu cyiza n’uko vuba aha azaba ameze nka tweet yashaje itagifite icyo ivuze.”

Yananenze ishyaka ry’Aba- républicains Trump abarizwamo ryemeye gushyigikira ibinyoma bye, avuga ko gukunda igihugu ari ukucyitaho bitavuze gushyigikira Perezida.

Nkuko twababigejeho ubushize tariki ya 8 Mutarama 2021 Urubuga Nkoranyambaga rwa Twitter rwafunze burundu konti yakoreshwaga na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rumushinja kutubahiriza amabwiriza arugenga mu butumwa akunze kurunyuzaho.

Twitter yavuze ko ihangayikishijwe n’imyitwarire imaze iminsi iranga Trump, aho yagiye ashishikariza abamushyigikiye kwishora mu bikorwa by’imyigaragambyo, birimo ibyabereye ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika, bikagwamo abantu bane.

Mubindi wamenya nuko Donald Trump nyuma yuko yemeye ko yatsinzwe na Joe Biden hadashize n’amasaha 24 yaje gutangaza ku rubuga rwe ko nyuma yuko abantu benshi bagiye babimubaza yeruye ko atazitabira umunsi wirahira rya Joe Biden tariki ya 20 Mutarama 2021.

Schwarzenegger wanenze Trump n’abamushyigikiye, akomoka mu Autriche ariko afite ubwenegihugu bwa Amerika. Ubusanzwe amazina ye ni Arnold Alois Schwarzenegger. Yavutse ku wa 30 Nyakanga 1947.

Yamamaye cyane mu ruganda rwa sinema rwo muri Amerika aba umwe mu birahirwa cyane ku Isi. Yabaye guverineri wa 38 wa Leta ya California guhera mu 2003 kugeza mu 2011.

Yamamaye muri filime zirimo ‘The Terminator’, ‘Commando’, ‘The Running Man’, ‘Predator’ , ‘Total Recall’ , ‘True Lies’, ‘Twins ‘, ‘Kindergarten Cop’, ‘Junior’, ‘Jingle All The Way’ n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa