skol
fortebet

Byafashe amasegonda 30 gusa kugira ngo uyu mwana ahindurirwe ubuzima busharira yaramazemo imyaka 12[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 29, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Byafashe amasegonda 30 gusa ahita ahindurirwa ubuzima bushaririye yari amaze imyaka 12 abamo,ubu ni umuririmbyi ukomeye, ni nawe wabaye uwa mbere mu gihugu hose mu kizamini gisoza amashuri abanza.

Sponsored Ad

Ni umwana w’umuhungu witwa Adeoyelu Ayomide akaba yarahoze azunguza imbuto mu mihanda y’i Lagos umujyi wa Nigeria.

Uyu mwana ukiri muto, avugako yatawe n’ababyeyi afite imyaka 2 gusa, yaje gutoragurwa n’abaturanyi, bemera kumuha icumbi akajya yimenyera icyo kurya no kwambara, ku myaka 7 yigiriye inama yo kujya gushakisha ubuzima ku muhanda,nibwo yatangiye kujya acuruza imbuto kugira ngo abone uko abaho.

Uyu mwana wari watangiye ubuzima bw’umuhanda, yacuruzaga imbuto akabona nta baguzi abona kuko abenshi banamusuzuguraga kuberako yari muto mu myaka no mugihagararo, murwego rwo kureshya abakiriya, yari asanzwe azi kuririmba, yatangiye kujya aririmbira abahisi n’abagenzi kugirango arebeko hari uwakebuka akaza kugura kumbuto yacuruzaga.

Umunsi umwe yiyicariye kumuhanda nkuko yari asanzwe abigenza iyo yabonaga, hari uje amusanga akobona arasa n’umuguzi yatangiraga kuririmba uturirimbo tugezweho muri Nigeria ariko duhimbaza Imana, nibwo haje guca umugore amufata aka video k’amasegonda 30, kuva uwo munsi iyi video uyu mwana yamuhinduriye amateka.

Iyi video yatangiye gukwirakwira kumbugankoranyambaga, abantu benshi batangira gukunda uyu mwana, arinabwo abifite batangiye kumushakisha kugirango bamufashe.

Adeoyelu Ayomide yaje guhura n’abagira neza barimo Rev. Esther Ajayi, bahita bamusubiza mu ishuri ndetse bamwemerera gukora umuziki, akaba umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Kuri ubu uyu mwana, niwe wabaye uwa mbere, mu ishuri yigamo ndetse ananikira abanyeshuri bose mu gihugu cya Nigeria mu kizamini gisoza amashuri abanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa