Chargeur ya Telefoni yatwitse inzu irakongoka ba nyirayo babunza akarago
Yanditswe: Sunday 18, Mar 2018
Chargeur ya Telefoni yatwitse inzu ku wa Kabiri w’iki Cyumweru irashya irakongoka none ba nyirayo bari kubunza akarago hirya no hino muri Wales.
Inzu yose yabaye umuyonga kubera Chargeur ya telefoni
Iyi chargeur yatwitse igorofa ryose ndetse igice cy’igorofa kirangirika aho buri kimwe cyari muri iyi nzu cyangiritse abayituyemo bakiza ubuzima bwabo gusa.
Uyu muryango wasigaye iheruheru wagiye gucumbika nyuma yo guhemukirwa n’iyi chargeur ndetse abashinzwe kuzimya umuriro bagerageje (...)
Chargeur ya Telefoni yatwitse inzu ku wa Kabiri w’iki Cyumweru irashya irakongoka none ba nyirayo bari kubunza akarago hirya no hino muri Wales.
Inzu yose yabaye umuyonga kubera Chargeur ya telefoni
Iyi chargeur yatwitse igorofa ryose ndetse igice cy’igorofa kirangirika aho buri kimwe cyari muri iyi nzu cyangiritse abayituyemo bakiza ubuzima bwabo gusa.
Uyu muryango wasigaye iheruheru wagiye gucumbika nyuma yo guhemukirwa n’iyi chargeur ndetse abashinzwe kuzimya umuriro bagerageje ibishoboka byose kugira ngo bagire icyo baramura biranga biba iby’ubusa.
Uyu muryango wasabwe gutegereza umwaka kugira ngo babashe kubakirwa iyi nyubako yabo yangijwe n’umuriro watewe na chargeur ya telefoni.
Uyu muryango wa Mathews watabawe n’inshuti n’abavandimwe ndetse kuri bu bishyuriwe inzu yo kubamo mbere y’uko bubakirwa iyi nzu yatwitswe na chargeur ya telefoni.
Mu bufasha bwatanzwe binyuze kuri interineti kugira ngo uyu muryango ufashwe,mu gihe kitageze ku cyumweru abagiraneza bamaze gukwirakwiza amafaranga arenga ighumbi 1 cy’amapawundi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *