skol
fortebet

Christina yacunze umugabo we adahari yica umwana we aramuteka maze aramurya

Yanditswe: Friday 29, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Njombe mu gihugu cya Tanzaniya umugore witwa Christina Mlelwa yacunze umugabo adahari, yica umwana we, aramuteka aramurya.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko umuyobozi muri aka gace yavuze ko uyu mugore yari yasigaye mu rugo n’umwana we wari ukiri muto. Ikindi ngo umwana we w’umuhungu mukuru wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yari adahari kuko yari yagiye gusura nyirakuru.

Iyi nkuru dukesha SDE ikomeza ivuga ko ubwo umugabo yagarukaga mu masaa kumi n’ebyiri y’umugoroba ku Cyumweru, abaza aho umwana we ari maze umugore amusubije n’uburakari ndetse n’agasuzuguro kuko ngo atishyuye inkwano ko nta burenganzira afite bwo kumubaza.

Umuyobozi muri Njombe ati” Umugabo yari yagiye mu isambu nko mu bilometero icumi. Ubwo yagarukaga mu rugo ni cyo gihe byatangiye gukekwa ko umugore yishe umwana we.”

Abaturage banze kunyurwa, bakomeza gushyira igitutu kuri uyu mugore, maze byose abisobanura uko byagenze, nta na kimwe ahishe. Yaramwishe, aramuteka, arangije aramurya, gusa igice cyasigaye cyabonetse ni umutwe gusa, ibindi bikaba bigishakishwa.

Ubu Mlelwa n’umugabo we bari mu maboko ya polisi mu gihe iperereza rigikomeje, gusa birakekwa ko uyu mugore afite ikibazo cyo mu mutwe. Aya mahano yabaye hagati y’Italiki 22 na 23 Ugushyingo 2019.

Ibitekerezo

  • Enweee ! Uwuramvye azumva vyinshi

    Enweee ! Uwuramvye azumva vyinshi

    Enweee ! Uwuramvye azumva vyinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa