skol
fortebet

Colombia : Abantu11 harimo n’abana 3 bahitanywe n’inkangu 20 baburirwa irengero.

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mata Muri Leta ya Colombia Abantu basaga 11 ,barimo abana batatu bapfuye abandi bagera kuri 20 baburirwa irengero kubera inkangu ikomeye yabereye mu burengerazura bw’iki gihugu; nk’ uko byatangajwe n’ ubuyobozi bwa polisi ikorera muri aka gace kabereyemo iyi nkangu ka Manizales.
Ibyondo byinshi cyane byivanzemo amabuye menshi byirunze ndetse bifunga imihanda yo muri Manizale,mu ntara ya caldas nyuma y’ uko hari hashize ukwezi kurenga imvura igwa bikabije muri (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mata Muri Leta ya Colombia Abantu basaga 11 ,barimo abana batatu bapfuye abandi bagera kuri 20 baburirwa irengero kubera inkangu ikomeye yabereye mu burengerazura bw’iki gihugu; nk’ uko byatangajwe n’ ubuyobozi bwa polisi ikorera muri aka gace kabereyemo iyi nkangu ka Manizales.

Ibyondo byinshi cyane byivanzemo amabuye menshi byirunze ndetse bifunga imihanda yo muri Manizale,mu ntara ya caldas nyuma y’ uko hari hashize ukwezi kurenga imvura igwa bikabije muri aka gace.

JUAN MANUEL SANTOS umukuru w’iki gihugu cya Colombia, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara yatangaje umubabaro mwinshi yatewe nibi biza, ndetse ko ari bugere muri aka gace kabereyemo ibi biza murwego rwoguhumuriza ndetse nogufasha aba baturage bagizweho ingaruka nibi biza ndetse hanashakishwa umuti wihuse kubasigaye batuye muri ako gace gakunze kwibasirwa n’imvura, Imiyaga myinshi ndetse n’imyuzure dore ko n’amazu agera kuri 57 yagizweho ingaruka n’iyinkangu.

JOSE OCTAVIO Meya w’uyu mujyi avuga ko iki kiza cyari giteye ubwoba dore ko abantu bose bari basinziriye ubwo ibi byose byabaga, akomeza avuga ko iyimvura yatangiye kugwa cyane kuwa kabiri w’icyumweru gishize, ndetse kugeza kurubu ikaba ikomeje kugwa arinyinshi kuburyo hakenewe ubufasha ndetse nokwita kubaturage batuye muri aka gace cyane ko uyu mujyi ukaba utuyemo abaturage benshi ndetse bagera kubihumbi 400.

Umuryango ushinzwe gutabara imbabare croix rouge uvuga ko abantu bagera kuri 11 bitabye imana abandi 20 baburiwe irengero naho abagera kuri 5 barakomereka , Ariko kandi Si ubwa mbere iki gihugu gihura nibiza nkibi dore ko ibi bibaye nyuma yibyumweru 3 gusa.

Imigezi igera kuri itatu yuzuye igahitana ubuzima Bw’abarenga 300 aha akaba yari muri mocoa ni hafi yumupaka w’amajyepfo ya Colombia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa