skol
fortebet

Congo:Ibiti bitukura bitemerewe gusarurwa biravugwa ko birengera mu bihugu birimo n’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 11, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa ibiti by’umutuku bivanwa mu Murenge wa Maringa, muri Teritwari ya Kasongo mu Ntara ya Maniema, aho binyura muri Kivu y’Amajyepfo ngo bikarengera mu Rwanda bibyazwa umusaruro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe ku itariki 09 Ugushyingo 2020 na Iyalu Osenge, umuyobozi w’uyu murenge wa Maringa nk’uko urubuga 7SUR7.CD rubitangaza.

Uyu muyobozi aravuga ko ibi biti birimo kubyazwa umusaruro ku bwinshi ariko inyungu zitagera ku baturage kuko ababitema batishyura imisoro basabwa. Ati:

Ibi biti biva mu murenge wanjye bigana muri Kivu y’Amajyepfo bikagenda bikagera mu Rwanda! Aba bantu ntabwo bagenzurwa, ntibishyura imisoro y’umurenge. Iyo dushatse kubafata, rimwe na rimwe intara idushyiraho igitutu, mu by’ukuri ni igihombo ku murenge.

Raporo ya sosiyete sivile ivuga ko, kuva mu 2018, ibinyamakuru byakunze gutanga impuruza ku bijyanye no gutema ibiti bitukura mu buryo butemewe mu burasirazuba bwa Congo, bivuga ko bigenda byiyongera. Nubwo ari ukuri ko iki giti gitukura, nanone cyitwa “Mukula”, gikoreshwa mu buvuzi gakondo cyangwa nk’irangi, ngo na none kizwi cyane ku masoko yo muri Aziya mu gukora ibikoresho by’agaciro byo mu nzu nk’intebe, utubati, ameza, ibitanda n’ibindi.

Nubwo bibujijwe koherezwa hanze, ibi biti byakunze koherezwa magendu binyura mu bihugu bitatu bihana imbibi na Congo: U Burundi, Tanzaniya na Zambia, mbere yo kwerekeza muri Aziya, nk’uko byasobanuwe na Josué Aruna, perezida wa sosiyete sivile y’ibidukikije n’ubuhinzi ubwo yaganiraga na RFI muri Kanama 2020.

Kuri ubu rero u Rwanda narwo rukaba rurimo kuvugwa mu bihugu birimo kunyuzwamo ibi biti bivuye muri Kivu y’Amajyepfo nubwo nta ruhande rwo mu Rwanda ruremeza aya makuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa