skol
fortebet

Congo:Iperereza rirarimbanije ku kayabo k’amafaranga yo guhemba abakozi ba leta yaburiwe irengero

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iperereza ku irengero rya miliyoni zisaga 250 z’amadolari yari agenewe guhemba abakozi ba leta rirakomeje nyuma ubushinjacyaha bukuru bwegereye Urukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa kuri icyo kibazo.

Sponsored Ad

Ubutabera bukaba bwasabye gukora iperereza ku Ishyirahamwe ry’amabanki ryo muri Congo ku kunyereza umutungo ku cyo bita “amafaranga yo guhemba yasigaye”.

Bivugwa ko kuva umushahara w’abakozi ba leta watangira kunyuzwa muri banki mu mwaka wa 2011, hagaragaye abakozi ba baringa bagera ku bihumbi mirongo hafi buri mwaka, kandi amwe mu mafaranga bagombaga kubona atigeze akurwa muri banki z’ubucuruzi. Aya mafaranga ariko akaba yaragombaga gusubizwa mu isanduku ya leta.

Nk’uko icyifuzo gisaba amakuru kibivuga, ubushinjacyaha bukeka ko abantu bagera kuri 50 bagiye buri kwezi bagabana amafaranga agera kuri miliyoni 2.5 z’amadolari nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Igikorwa cyo kunyereza ayo mafaranga ngo gishobora kuba cyaramaze amezi ijana na kumwe, miliyoni zisaga 255 z’amadolari zikaba zarazimiye hagati ya Kanama 2011 n’Ugushyingo 2019, nk’uko iyi nyandiko ibigaragaza.

Hagendewe kuri iki cyifuzo cyo gukora iperereza, ubushinjacyaha buteganya kubona mu mabanki y’ubucuruzi, binyuze mu Ishyirahamwe ry’amabanki rya Congo, raporo zose zigaragaza uko amafaranga yoherejwe mu isanduku ya Leta hashakishwa izo miriyoni zose abakozi ba baringa batashoboye kubikuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa