skol
startimes

Congo:Urugo rwa Moise Katumbi rwarashweho amasasu

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 8 August 2020 Yasuwe: 5053

Ishyaka ‘Ensemble’ ribarizwamo Moise Katumbi riravuga ko urugo rwa Perezida waryo, rwagabweho igitero mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane.


Ku wa 06 Kanama 2020 nibwo Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka ‘Ensemble’ rivuga ko “Inzego za Polisi zageze murugo rwa Moise Katumbi zibona isasu ryapfumuye igisenge cy’imbere cy’inzu (Plafond) rikagwa mu cyumba Moise Katumbi araramo.

Iyi nkuru dukesha urubuga Actualite.cd rwo muri RDC, Iravuga ko uyu munyapolitiki, akaba n’umuyobozi w’ ikipe y’umupira w’amaguru ya TP Mazembe ndetse n’umuryango we batari bari mu rugo ubwo urugo rwabo rwaterwaga, kuko bari bagiye mu giturage cy’iwabo cya Kashobwe.

Abacurabwenge b’ishyaka “Ensemble” bashyize umukono kuri iri tangazo baboneyeho guhamagarira inzego z’umutekano kurinda perezida wabo n’imitungo ye.

Umujyi wa Lubumbashi ukaba ukunzwe no kurangwa n’ibikorwa nk’ibi bihungabanya umutekano nk’ubujura bwitwaje intwaro bukorwa mu ngo z’abaturage.

Moise Katumbi, umuherwe, umunyemari n’umunyapolitiki, yahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga kuva mu 2007 kugeza muri Nzeri 2015, ari nabwo yasezeye mu ishyaka PPRD rya Joseph Kabila yari abereye umuyoboke, mbere yo kugira igitekerezo kitamuhiriye cyo gushaka nawe guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Hari igihe ikinyamakuru The Economist kigeze gutangaza ko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Moise Katumbi w’imyaka 55, ashobora kuba ari we wari umuntu wa kabiri ukomeye mu gihugu inyuma ya Perezida Kabila, mu gihe ikinyamakuru Jeune Afrique cyamugize “Umunyafurika w’umwaka wa 2015”

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuryango wa Bobi Wine uratakamba kubera inzara

Nyuma yo kumara iminsi ine ufungiwe n’abasirikare mu rugo, umuryango wa Bobi...
18 January 2021 Yasuwe: 3901 0

Umuganga yapfuye nyuma y’iminsi 16 ahawe urukingo rwa Covid-19

Gregory Michael, umuganga w’imyaka 56 wari usanzwe uvura indwara z’abagore...
18 January 2021 Yasuwe: 3487 0

Reba Pasiporo 7 zo muri Afurika zidafite agaciro muri 2021

Raporo iheruka kujya hanze yerekan uko rutonde rwa pasiporo ku isi ruhagaze...
17 January 2021 Yasuwe: 6567 0

Mugihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Biden arahire,abasirikare...

Mu gihe habura iminsi mike ngo Joe Biden afate inshingano zo kuyobora Leta...
15 January 2021 Yasuwe: 5332 0

Abakoresha WhatsApp batangiye kuyitera umugongo

Urubuga rwa WhatsApp mu nzira yo gutakaza umubare munini w’abayikoresha dore...
13 January 2021 Yasuwe: 6244 0

Guverinoma ya Uganda yafatiwe icyemezo gikakaye

Guverinoma ya Uganda yakomwe mu nkokora n’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook...
13 January 2021 Yasuwe: 6179 0