skol
startimes

Couple y’umugabo w’ibiro 25,ufite uruhu rukanyaraye n’umukobwa w’ikibuno gitangaje ikomeje gutungura benshi[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 14 September 2020 Yasuwe: 11752

Umugabo witwa Moussa Sandiana Kaba uzwi ku kazina ka Grand P, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi wavukiye i Sanguiana i Nabaya muri Gineya, urukundo rwe n’umukobwa ubyibushye cyane rukomeje gutangaza benshi.


Uyu muririmbyi wo muri Gineya ntabwo yari azwi nabantu benshi ariko ubu amaze kumenyekana cyane, kubera gukundana n’umukobwa ufite ikibuno gitangaje witwa Eudoxie Yao ukomoka muri Cote d’Ivoire.

Uyu mugabo ufite ubugufi budasanzwe kandi isura ye ikaba imugaragaza nk’umuntu ushaje bivugwako yahuye n’uburwayi bwitwa Progeria, umuntu urwaye iyi ndwara agaragara nkuwagwingiye, imisatsi ye irapfuka,agira umutwe mutoya, urwasaya ruto, izuru ryiziritse, kandi uruhu rwe rugamugaragaza ko ashaje.

Uyu mugabo bivugwako afite uburebure bungana na cm 110 akaba apima ibiro 25.

kuva muri Afrika kugera i Burayi, Moussa Sandiana Kaba, Grand P kuri ubu arimo gutangaza abantu benshi hamwe na “fiancée” we Eudoxie Yao nawe ufite umubyibuho udasanzwe ndetse akaba apima ibiro birenga ijana.

Uyu mugabo bivugwako afite amafaranga menshi cyane, akura mubijyanye n’ubuhanzi, ndetse uyu mukobwa nawe ni umunyamideri wiyerekana agaragaza ikibuno cye, akaba afite n’amaduka acuruza imyambaro n’imibavu y’abagore, arazwi cyane kuko akurikirwa n’abarenga miliyoni kurubuga rwa instagram.

Uyu mukobwa Eudoxie Yao avugako, urukundo rwe n’uyu mugabo rwiyongereye cyane kubera ibyo abantu babavugagaho, nawe ngo ubu arashaka kugaragazako urukundo rujya aho rushatse kandi ngo buri muntu wese akwiye gukunda hatitawe kumiterere ye.






Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri w’intebe wa Congo Ilunga mu mazi abira

Abadepite ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basinye icyemezo cyo...
24 January 2021 Yasuwe: 6623 0

Ingabo za Uganda zivuganye Abarwanyi 189 ba Al Shabaab

Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Uganda, Lt. Col. Deo Akiiki kuri uyu...
23 January 2021 Yasuwe: 5599 0

Leta y’u Burundi niyo iri gushyirwa mu majwi mu kugira uruhare mu iyicwa rya...

Polisi y’u Burundi iheruka kwereka itangazamakuru abagabo batatu n’umugore...
23 January 2021 Yasuwe: 8859 0

Ibiteye amatsiko ku mukobwa ukiri muto w’umwiraburakazi watangaje benshi...

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama 2021, Amanda Gorman...
22 January 2021 Yasuwe: 6506 0

James yaribeshye ajugunya Disike iriho Miliyari z’Amanyarwanda zisaga...

James Howells ufite imyaka 35, ku bw’impanuka yajugunye disiki ye ifite...
22 January 2021 Yasuwe: 6416 0

Uwari Minisitiri mu biro bya Perezida wa Afurika y’Epfo yishwe n’ingaruka za...

Kuri uyu wa 21 Mutarama 2021, Jackson Mthembu wari Minisitiri mu biro bya...
22 January 2021 Yasuwe: 3153 0