skol
fortebet

#Covid-19:Bamwe mu banya-Kenya n’uburakari bwinshi bashyigikiye Moses Kuria wavuze ko Abashinwa bava muri Kenya byihuse

Yanditswe: Sunday 12, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu banya Kenya n’uburakari bwinshi, bagaragaje ko bashyigikiye Moses Kuria uherutse gusaba ko Abashinwa bagomba gusubira mu gihugu cyabo byihuse.

Sponsored Ad

Moses Kuria wagaragaje ko atishimiye na gato n’uko Abanyafurika bafatwa mu Bushinwa, yiyambaje urubuga rwe rwa Facebook kugira ngo agaragaze igitekerezo cye kuri icyo kibazo maze yandika avuga ko Abashinwa bagomba gusubira iwabo.

Ntabwo nishimye. Ntibashobora kudushinja virusi batuzaniye bayidutsindagiya mu muhogo, nkuko baduhatiye inguzanyo zabo zubucuruzi zihenze. Ariko reka twihe amahoro maze tureke abategetsi bacu babishoboye bakemure iki kibazo.

Moses Kuria, ku rubuga rwe rwa Facebook kandi yanditse agira ati:

Birakwiye ko abenegihugu bose b’Abashinwa bava mu gihugu byihuse. Nigute ushinja abanyafurika virusi wakoze muri laboratoire ya Wuhan? Musubire iwanyu. Ndetse n’amadeni yanyu ntituzayishyura.

Ibi byose bibaye nyuma yuko hagaragaye amakuru avuga ko abanya-Kenya kimwe n’abandi banya-Afurika bose baba mu Bushinwa, birukanwe mu ngo zabo bagahatirwa gutura mu mihanda bazira iki cyorezo cya Coronavirus.

None benshi mu banya-Kenya badashobora kwiyumvisha uburyo Abashinwa bashinja abanya-Afurika indwara yaturutse mu gihugu cyabo, bifuza ko Abashinwa baba muri Kenya nabo bava mu gihugu.

Moses Kuria has stopped Reggae. 😂😂😂 #LockdownExtended #ChasingAllChinesin254

— David Kimathi (@Davidkimmzz) April 10, 2020

Viva Moses Kuria. For the first time I can say I’m proud of this son of Gatundu. Long live the defiant spirit of great liberators. May you continue oozing wisdom all days of your life. You @HonMoses_Kuria are now my second option after Raila (baba is one).

— Billy the Kid🐐 (@krazy_nairobian) April 10, 2020

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa