skol
fortebet

Covid-19:Bamwe mu baturage bo mu Buhinde bahisemo kwituranira n’inyoni hejuru mu biti

Yanditswe: Friday 03, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Abaturage 7 bo mu Buhindi bakoze agashya katunguye benshi ubwo bafataga umwanzuro wo kujya kwiturira mu biti mu rwego rwo kwishyira mu kato ka Coronavirus ngo barinde imiryango yabo.

Sponsored Ad

Aba bantu 7 bavuye mu karere ka Purulia mu burengerazuba bwa Bengal bagaruka iwabo mu magepfo ya Chennai,babwiwe ko bakwiriye kwishyira mu kato kugira ngo barinde imiryango yabo niko gufata umwanzuro wo kujya kwiturira mu biti nk’inyoni mu gihe kingana n’iminsi 14.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abahisemo kujya kwibera mu biti nk’akato ari abo mu giturage cya Vangidi, mu karere ka Balarampur ho muri Bengal y’Uburengerazuba; nyuma yo kugera iwabo bavuye gupagasa mu mujyi wa Chennai.

Impamvu ngo ni uko inzu zabo ari nto, zikaba zidafite ubushobozi bwo kubarinda guhura n’abavandimwe babo bifuza kutanduzanya Coronavirus, impamvu bahisemo kwishyira mu kato k’iminsi 14 bagomba kumara mu biti.

Abaganiriye na Times of India bavuga ko ubwo bavaga gupagasa mu mujyi wa Chennai, bahisemo kwibera mu biti nyuma yo kugirwa inama n’abaganga y’uko bagomba kumara iminsi 14 mu kato. Uwitwa Bijoy Sing Laya yagize ati:

Twavuye i Chennai. Twanyuze i Berhampur dukoresheje imodoka. Ubu tumeze neza hano. Abaganga batubwiye ko tugomba kuguma mu kato mu rugo iminsi 14 kandi tugakomeza kwitarura abandi. Iwacu mu rugo ntidufite ibyumba biduhagije kandi abaturage bacu bemeje ko tuguma hano (mu biti).

Ubu turi twenyine, tuzaguma hano neza twubahiriza amabwiriza yose. Mu gitondo duhererwa ifunguro rya mu gitondo hano. Saa sita na nimugoroba, duhabwa umuceri. Amazi na yo araboneka hano hamwe n’ibiryo. Natwe tugira amashyiga yo gutekaho amazi n’ibyo kurya.

Nka henshi mu bindi bihugu hirya no hino ku Isi, magingo aya Abahinde nabo bari muri gahunda yo kuguma mu ngo zabo igomba kumara iminsi 21, nyuma y’amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Intebe Narendra Modi, mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Ni igihe cyashyizweho mu gihe iki gihugu gituwe n’abarenga miliyari imwe n’igice kitugarijwe cyane na Coronavirus, kuko imaze guhitana abantu 72 mu barenga gato 2,500 bayanduye.

Abantu banduye coronavirus ku isi ubu bamaze kurenga miliyoni imwe nk’uko bitangazwa na kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins.Iki cyorezo ubu kimaze kwica abantu barenga 53,000 naho abagerea ku 210,000 baragikize n’uko iyi kaminuza ibivuga.

Leta zunze ubumwe za Amerika nizo zifite abantu benshi banduye (245,193), kandi muri iki gihugu mu munsi umwe gusa ushize kishe abantu hafi 1,000.

Iyi coronavirus yahawe izina rya Covid-19, yabonetse hagati mu Bushinwa mu mezi atatu ashize.

Ku isi byafashe ukwezi n’igice kugira ngo hamenyekane abantu 100,000 bayanduye. Ariko miliyoni imwe yageze nyuma y’uko imibare itumbagiye bidasanzwe mu cyumweru gishize.

Ubu hafi kimwe cya kane cy’abanduye bose bari muri USA, mu gihe mu Burayi hose habarwa kimwe cya kabiri cy’abanduye.

Muri Afurika iyi ndwara imaze kwandura abantu 7,000. Malawi, kimwe mu bihugu bicye byari bisigaye cyaraye gitangaje abantu batatu ba mbere banduye iyi ndwara.

Aho Covid-19 itaraboneka muri Afurika ni muri Lesotho, Sudani y’Epfo, ibirwa bya Comores n’ibirwa bya Sao Tome na Principe.

Amakuru agezweho ni ayahe?

Ejo kuwa kane, muri Espagne hapfuye abantu 950 mu masaha 24 - biravugwa ko aribo bantu benshi bishwe n’iyi ndwara ku munsi umwe mu gihugu.

Muri Espagne imibare y’abanduye kuwa gatatu yavuye ku 102,136 ubu igeze ku 112,065. Abategetsi baho bavuka ko iyi ndwara ubu igeze ku gasongero bizeye ko igiye kumanuka mu minsi iri imbere.

Espagne ubu nicyo gihugu cya kabiri kizahaye mu bijyanye n’abo ihitana kuko imaze kwica abarenga 10,000, inyuma y’Ubutaliyani aho imaze kwica abagera ku 13,000.

Twageze aha dute?

Mu Bushinwa mu mpera z’ukwezi kwa 12, umuganga witwa Dr Li Wenliang w’imyaka 34 yatangiye gutanga impuruza mu bandi baganga ko hari virus nshya mu mujyi wa Wuhan mu ntara ya Hubei.

Polisi yamugezeho ashinjwa gutera ubwoba. Dr Li yapfuye tariki 06/02/2020 nyuma y’uko yanduye iyi ndwara ariho avura abayirwaye muri Wuhan.

Ubushinwa bwamenyesheje OMS/WHO ikibazo cy’abari kurwara ibihaha ku itariki 31/12/2019.

Tariki 03/01/2020, nibwo handitswe inkuru ya mbere kuri iyi virus nshya itazwi neza i Wuhan. Icyo gihe hari abantu 44 bamaze kuyibonamo, 11 muri bo bari barembye.

Benshi bagize ubwoba ko ibyabaye mu 2003 kuri virus ya SARS bigiye kongera kuko yishe abantu 774.

Byageze tariki 18/01 iyi imaze kwandura abantu 60, ariko abahanga bavuga ko mu by’ukuri abari bayanduye bari 1,700.

Hashize iminsi ibiri gusa, ubwo abantu benshi biteguraga kujya gutangira umwaka mushya mu Bushinwa, abayanduye bari bageze kuri 200 kandi babonetse no muri Beijing, Shanghai na Shenzhen

Tariki 23/01 Wuhan yahise itangaza guhagarika ubuzima busanzwe (lockdown).

Icyo gihe abantu 18 bari bamaze gupfa, abandi 570 bayifite ndetse yarageze mu Buyapani, Taiwan, Thailand, Korea y’Epfo na USA.

Hashize iminsi 10 umuntu wa mbere wo hanze y’ubushinwa yaramuhitanye muri Philippines.

Hashize iminsi itanu iyi virus yavuzwe muri Iran aho yakwiriye vuba ikica benshi.

Tariki 23/02 Ubutaliyani bwagize abantu benshi banduye, imijyi icumi yo mu majyaruguru (Lombardie) yahagaritse ubuzima busanzwe nyuma bikwira igihugu cyose.

Tariki 26/02 Amerika yaciye ku Bushinwa igira abantu benshi banduye iyi virus.

Tariki 12/03/2020, Kenya igihugu cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba habonetse umuntu wa mbere ufite Covid-19, umukobwa wari umaze iminsi avuye muri USA.

Tariki 13/03/2020 mu Rwanda naho habonetse umuntu wa mbere wanduye iyi ndwara. Umuhinde wari uherutse kuva iwabo.

Umuntu wa mbere ufite iyi ndwara yabonetse muri Tanzania tariki 16/03, ni umugore w’umutanzania wari uvuye mu Bubiligi.

Muri Uganda umuntu wa mbere yabonwemo iyi ndwara tariki 20/03 naho mu Burundi uwa mbere yabonywemo iyi ndwara kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Ibitekerezo

  • Iyi Coronavirus irimo guhindura cyane ubuzima bwacu.Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha. Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke "uwo munsi uteye ubwoba cyane "nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa