skol
fortebet

Covid-19:Imfashanyo Bobi Wine yatanze ku batishoboye yashimwe na Perezida Museveni

Yanditswe: Thursday 09, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Imfashanyo yatanzwe na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi, mu rwego rwo gufasha Abanya-Uganda bababaye kuticwa n’inzara mu gihe cyo kutava mu rugo hirindwa Coronavirus yashimwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Sponsored Ad

Museveni yagaragaje ko yishimiye inkunga yatanzwe n’agatsiko ka People Power kayobowe na Kyagulanyi, ubwo yatungurwaga no kukabona ku rutonde rw’abagiraneza bagobotse Abagande.

Amakuru avuga ko Bobi Wine n’agatsiko ke bitanze imifuka 50 ya kawunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ingamba zashyizweho gukumira Coronavirus.

Ubwo yagezaga ijambo ku Banya-Uganda mu ijoro ryakeye ababwira amakuru ya Corona uko yifashe mu gihugu, Perezida Museveni yagaragaje ko yishimiye inkunga ya Bobi Wine mu magambo make ashoboka.

Yagize ati: “ Noneho People Power yifatanyije n’abaturage.”

Si kenshi mu kanwa ka Museveni haturuka ijambo rivuga neza Bobi Wine wiyemeje kumuhirika ku butegetsi, ari na yo mpamvu ijambo rya Museveni rishima inkunga ya Bobi Wine ryatumye bamwe mu bategetsi bakomeye bari hamwe na Museveni bamwenyura.

Perezida Museveni kandi yihanganishije bamwe mu Banya-Politiki bo muri Uganda baha imfashanyo abakene ariko banyuranyije n’amabwiriza Leta yashyizeho, ategeka ko uzajya abifatirwamo ajya atabwa muri yombi.

Yavuze kandi ko uzajya afatirwa muri biriya bikorwa azajya ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi kandi ntiyemererwe kugira ingwate atanga ngo abe yafungurwa. Museveni avuga kuri iyi ngingo yagize ati:

Nongeye kumva abanyapolitiki bagerageza kwishora mu gusaranganya ibiryo. Polisi igomba gufata abo bantu ikabashinja icyaha cyo gushaka kwica kuko ni uguhungabanya amategeko yihutirwa y’ubuzima. Barimo guhungabanya ubuzima bw’Abagande.

Yavuze ko umuntu wese wifuza gutanga umusanzu uwo ari wo wose mu kurwanya COVID 19 agomba kuwushyikiriza Task Force y’igihugu iyobowe na Minisitiri w’intebe Dr Ruhakana Rugunda, ngo kuko hari banyapolitiki bari kugerageza gukwirakwiza imfashanyo y’ibiribwa kugira ngo baronke abayoboke biboroheye.

Imibare igaragaza ko muri Uganda hari abantu 53 banduye icyorezo cya Virusi ya Corona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa