skol
fortebet

Covid-19:U Burundi bwavuze uburyo bufitanye amasezerano yihariye n’Imana

Yanditswe: Monday 23, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Jean Claude Ndenzako, umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, yatangaje ko impamvu igihugu cye kitaragaragaramo icyorezo cya Coronavirus ari uko gifite umwihariko wo gushyira Imana imbere.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Jean Claude Ndenzako yavuze ku ngamba u Burundi bwafashe mu gukumira iki cyorezo cyugarije akarere n’Isi muri rusange, aho yavuze ko iki gihugu gikurikiza amabwiriza atangwa n’inzego nka WHO/OMS.

BBC yamubajije niba kuba nta murwayi uragaragara iwabo, ari uko Imana ibakunda, na we asubiza ati:“Wabyemera, utabyemera, u Burundi ni igihugu gifitanye amasezerano yihariye n’Imana. Tubisubiremo, u Burundi ni igihugu gitandukanye n’ibindi kubera ko gishyira Imana imbere.”

Uyu muyobozi avuga ko atari ubwa mbere Imana irinze iki gihugu ibyorezo n’ibindi bibi byose, kandi ngo izakomeza kukirinda. Abajijwe niba rwa rukundo iki gihugu gikunda Imana ruzatuma iki cyorezo kitabageraho, Ndenzako yavuze ko bidasobanuye ko Coronavirus itagera mu gihugu cyabo, ariko ko n’ubwo yahagera, itaharamba.

Bitandukanye no mu bindi bihugu by’akarere byagezemo iki cyorezo, muri iki gihugu haracyemewe ibikorwa bihuza abantu benshi gusa abaturage basabwa gukaraba intoki, bakirinda gusuhuzanya bahana ibiganza, bakubahiriza ibwiriza ryo kutegerana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa