skol
fortebet

Crested Crane Hotel yo muri Uganda yarasiwemo abantu

Yanditswe: Friday 16, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko abantu batatu barasiwe muri hotel izwi nka Crested Crane Hotel iherereye mu Mujyi wa Jinja umwe akahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Daily Monitor dukesha aya makuru ivuga ko umuntu umwe muri aba batatu barasiwe muri iyi hotel yo muri uyu mujyi uherereye mu majyepfo ya Uganda ku nkombe z’Ikiyaga cya Victoria, yahise apfa abandi babiri bakaba bahise bajyanwa ku Bitaro bya Jinja.

Aya makuru akaba yemezwa n’Umuvugizi w’igipolisi muri Kiira, Abbey Ngako.

Impamvu yateye ubu bwicanyi n’imyirondoro y’uwishwe n’abakomeretse ntibiramenyekana kugeza ubu.

Gusa, umuvugizi wa polisi yakomeje avuga ko ahabereye iki gikorwa hatoraguwe ibitoyi by’amasasu bigera kuri 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa