skol
fortebet

Cya Cyorezo kidasanzwe cyagaragaye mu Gihugu cy’igituranyi n’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Amakuru aravuga ko umuntu umwe agaragaweho n’icyorezo Cyibicurane Corona Virus mu gihugu cya Kenya akaba yihutanywe mu bitaro

Sponsored Ad

Uyu murwayi yagejejwe ku bitaro bikuru byitiriwe Kenyatta,ibitangazamakuru muri iki gihugu byatangaje ko uyu mutu bamukuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kitiriwe Jomo Kenyata mu mujyi wa Nairobi.

Ku munsi w’ejo tariki ya 27 Kenya yari yibukije abaturage bayo kutajya mu mujyi wa Wuhan mu bushinwa kugeza kiriya cyorezo gihagaritswe Ministeri y’ububanyi n’amahanga itangaza ko ikurikiranira hafi abaturage baba barafungiwe muri uriya mugi(Wuhan) dore ko uyu mujyi umaze iminsi abaturage bawo batemerewe kuwusohokamo.

Iyi ministeri kandi itangaza ko Ambassade ya Kenya ivuga ko hari abaturage bayo bagera kuri 85 mumujyi wa wuhan bakaba bakurikiranirwa hafi.

Ku rubuga rwa Twitter batanze ubutumwa bugira buti KenyansinWuhan aba banyakenya bafungiwe muri wuhan bakaba batabazaga leta yabo ngo ibakure muri uriya mujyi

Cornelius Mlili ati “Ni ikibazo ku gihugu cyacu icyumweru cya kabiri kirahise hano muri Wuhan ntakirakorwa ,kandi ibntu hano bimeze nabi…icyo leta yacu ikora(Kenya)ni ugutanga amakuru mu binyamakuru gusa sinasobanura ibyo tunyuramo buri munsi hano ..haba ku mubiri no mu bwonko bwacu.

Iyi virusi bivugwa ko yaturutse ku nyamaswa uwayanduye aba afite ibimenyetso byo gukorora cyane,umuriro hanyuma y’ibyumweru bike agatangira kugira ibibazo byo guhumeka.

Kugeza ubu abantu bagera ku 2684 bamaze kumenyekana ko bafashwe niyi virusi nkuko bitangazwa na leta y’ubushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa