Cya Cyorezo kidasanzwe kimaze guhagarika imitima ya benshi ku Isi cyageze no mu Bwongereza

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 1 February 2020 Yasuwe: 1696

Bwa mbere inzego z’ubuzima mu gihugu cy’u Bwongereza zemeje ko hari abantu babiri bagaragaweho ubwandu bwa coronavirus, icyorezo kimaze guhagarika imitima ya benshi ku Isi.



Aba bantu byemejwe ko bafite ubwo bwandu nyuma yo gukorerewa isuzuma, nta myirondoro yabo yashyizwe ahagaragara ndetse n’aho bari kuvurirwa ntihatangajwe.

Amakuru avuga ko abagaragaweho n’icyorezo cya ‘coronavirus’ ari abo mu muryango umwe kandi ubu batangiye kwitabwaho n’abaganga.

Umuyobozi w’inzego z’ubuvuzi mu Bwongereza, Prof Chris Whitty, yatangaje ko biteguye neza kandi bari guhangana n’ubwo bwandu kandi bari gukora ibishoboka byose ngo bamenye niba hari abandi bantu bahuye n’abo barwayi mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cyakwirakwira.

Ati “Twari twariteguye ko icyorezo cya ‘novel coronavirus’ gishobora kugera mu Bwongereza kandi twashyizeho uburyo n’ingamba bihambaye mu kugenzura ubwandu ako kanya.”

Prof Whitty yongeyeho ko kuva iki cyorezo cyakwaduka mu Bushinwa, igihugu cy’u Bwongereza cyakoranye bya hafi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) hagamijwe kwitegura neza ikibazo cyose cyavuka.

Kugeza ubu abantu basaga 213 bamaze guhitanwa na cyo mu Bushinwa, ari naho hakomotse iki cyorezo; umubare munini ukaba ari abo mu ntara ya Hubei, mu gihe imibare y’abamaze kwandura basaga ibihumbi 10 mu Bushinwa gusa.

Usibye mu Bushinwa, ibihugu 18 hirya no hino ku isi bimaze kugerwamo n’iki cyorezo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko icyorezo gishya cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye gihangayikishije Isi kitakiri ikibazo cy’u Bushinwa n’ibihugu cyagezemo.

Umuyobozi wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko impamvu bakigize ikibazo cy’Isi yose atari impamvu z’u Bushinwa ahubwo ari ibiri kuba ku bindi bihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru i Genève, Dr Tedros, yavuze ko ari icyorezo kitigeze kibaho bityo ko nta n’umuti wacyo uhari magingo aya.

BBC yatangaje ko ubu OMS igiye gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse, gukomeza ubwirinzi no kwitegura igihe hagira uwo Coronavirus igaragaraho.

Amakuru avuga ko abashakashatsi bari gukora amanywa n’ijoro kugira ngo babone urukingo rw’iyo virus. Imwe muri Laboratwari zo muri California yatangaje igeragezwa rya mbere ryarwo rizakorwa hagati ya Kamena na Nyakanga nk’igerageza.

Coronavirus ibaye icyorezo cya Kane OMS itangaje ko kidasanzwe kandi kireba Isi mu maguru mashya. Ni nyuma ya Swine flu ibicurane by’ingurube byateye mu 2009 biterwa na virus ya H1N1 byakwirakwiye ku Isi bigahitana abarenga ibihumbi 200, imbasa mu 2014 na Virus ya Zika mu 2016 isakazwa n’imibu yo mu bwoko bwa Aedesaegypti, ifite inkomoko mu ishyamba rya Zika muri Uganda.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutsima umukobwa yakoreshereje umusore bakundana waciye ibintu...

Isi turimo irikumuvuduko udasanzwe kuburyo buriwese asigaye ashaka guhanga...
20 February 2020 Yasuwe: 7257 0

Umukinnyi wa Rugby n’abana be 3 bahiriye mu mpanuka barapfa umugore we...

Mu gitondo cy’ejo kuwa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, inkuri...
20 February 2020 Yasuwe: 3222 1

Havumbuwe inkuta za Kiliziya zubakishijwe amagufwa y’amatako y’abantu bakuze...

Mu Bubiligi mu mujyi wa Ghent, mu rusengero rwa katederali ya Mutagatifu...
19 February 2020 Yasuwe: 6853 0

Wa mukobwa utari ufite imyaka y’ubukure wagaragaye mu mashusho ari gusambana...

Amashusho y’iminota 20 n’amasegonda 15 y’umugabo wo muri Kenya uzwi nka...
18 February 2020 Yasuwe: 17768 0

Menya byinshi kuri Josh umupadiri w’imbonekarimwe ku isi ufite umugore...

Buri gitondo saa kumi zurukerera I Dallas padiri Josh ajya mu miisa ya...
18 February 2020 Yasuwe: 5958 0

Amashusho ya Patrick ufite umugore n’abana 3 ari gusambana na Mubyara we...

Amashusho y’iminota 20 n’amasegonda 15 y’umugabo wo muri Kenya uzwi nka...
17 February 2020 Yasuwe: 21947 0