Green Party irishimira ko abanyamuryango bayo batagifatwa nk’inyeshyamba

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 February 2019 Yasuwe: 856

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ryatangaje ko ryishimiye ko nyuma yo kugera mu nteko ishinga amategeko, abayobozi b’inzego za Leta zafataga abarwanashyaka babo nk’inyeshyamba zaje kwangiza umutekano wa Leta,bahinduye imyumvire .



Mu nama yahuje ubuyobozi bw’iri Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije n’abarwanashyaka baryo kuri iki Cyumweru Taliki ya 24 Gashyantare 2019,umuyobozi w’iri shyaka Dr Frank Habineza yavuze ko bamaze kugera kuri byinshi birimo guhabwa agaciro na Leta, ibitekerezo byabo bikakirwa neza nk’andi mashyaka yose,ndetse abanyamuryango babo babanye neza n’inzego zibanze.

Dr Habineza yavuze ko bagitangira iri shyaka mu mwaka wa 2013 bamwe mu bayobozi bo mu nzego zibanze bahohoteraga abarwanashyaka babo bakeka ko bashaka guhungabanya umutekano, ariko ubu byahindutse nyuma yo kubona imyanya mu nteko ndetse DGPR isigaye ifatwa nk’umutwe wa politiki ukurikiza amategeko.

Yagize ati “Nyuma yo gutorwa mu nteko ishinga amategeko habaye umwuka mwiza hagati y’abarwanashyaka bacu n’inzego zibanze kuko hirya no hino mu turere abarwanashyaka bacu barahohoterwaga,ariko kuri ubu bakorana neza na ba Meya.Umwuka wabaye mwiza ndetse hirya no hino mu turere bararyakiriye neza.”

Dr Habineza yavuze ko mbere y’amatora hari umurwanashyaka wa Green Party witwa Habumugisha Vincent wo mu karere ka Nyamasheke wigeze gufatwa n’inzego za gisirikare akekwaho ko ari inyeshyamba gusa nyuma yo gushikirizwa polisi,basanze nta cyaha afite ndetse ngo ishyaka rya DGPR ryasobanuye neza ko ari umurwanashyaka waryo ararekurwa.

Muri iyi nama abarwanashyaka ba Democratic Green Party bahawe amahugurwa ajyanye n’iby’itegeko rishya rigenga imitwe ya politiki n’umunyapolitiki ndetse babwirwa uko bagomba kwitwara nk’Abanyarwanda ba nyabo.

Democratic Green Party yungutse abarwanashyaka bashya bagera kuri 200 ndetse yavuze ko bagiye gukomeza kugaragaza ibibazo by’abanyarwanda mu nteko birimo ikibazo cy’ibura ry’amasoko ku bahinzi batandukanye,ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe ndetse no gusaba ko hagabanywa impinduka za hato na hato mu burezi kuko zituma ireme ryabwo rizahara cyane.

Democratic Green Party of Rwanda yavuze ko yifuza ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yakemura ibibazo by’imibanire n’ibihugu by’ibituranyi vuba na bwangu kugira ngo abanyarwanda bongere kubona amasoko hanze y’igihugu.


Abarwanashyaka ba DGPR bafatwa nk’ab’ayandi mashyaka mu Rwanda

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi:Gen. Maj. Ndayishimiye azatsinda amatora? Nayatsinda bizamera...

General Major Everiste Ndayishimiye, ni undi mukandida umaze gutangazwa...
27 January 2020 Yasuwe: 2747 0

Ambasade ya Amerika muri Iraq yarashweho Misile 3 muri 5

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2020, misile eshatu muri eshanu zo mu...
27 January 2020 Yasuwe: 4755 0

Abari kuri Moto bagabye igitero muri Mali bica abashinzwe umutekano...

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2020, abapolis n’abandi bashinzwe...
27 January 2020 Yasuwe: 625 0

U Bubiligi bwanze kohereza mu Rwanda Sebatware wo muri FDU Na...

Minisiteri y’Ubutabera mu Bubiligi yemeje ko icyo gihugu kidashobora...
26 January 2020 Yasuwe: 1404 0

Abuburanira Trump batangiye kumvwa, menya ibyo bavuze

Abanyamategeko ba Perezida Donald Trump batangiye kumuburanira mu rubanza...
26 January 2020 Yasuwe: 2074 0

Perezida w’Ubufaransa Macron yasohoye igitaraganya mu Kiliziya abasirikare...

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ubwo yasuraga umujyi wa Yerusalemu ngo...
26 January 2020 Yasuwe: 10538 0