skol
fortebet

Donald Trump arakira Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya bafitanye amakimbirane

Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2019

Sponsored Ad

Perezida wa USA,Donald Trump arahura na minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov mu biganiro bikekwa ko bigamije gusasa inzobe ku mubano w’ibihugu byombi umaze igihe warazambye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri, nibwo Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’ Amerika, Donald Trump na Visi Perezida we Mike Pompeo, baza kugirana ibiganiro na Sergei Lavrov, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, nkuko amakuru umwe mu bakora muri White House yatangarije CNN.

Ibiganiro by’aba bayobozi bakomeye biribandaa ku migenderanire hagati y’ibihugu byombi, igenzurwa ry’ibitwaro by’ubumara ku mpande zombie n’ibibazo bya Ukraine na Siriya.

Ibi biganiro bibaye mu gihe, umubano hagati ya USA n’Uburusiya utifashe neza, nyuma y’aho Uburusiya buvuzweho kwijandika mu matora y’umukuru w’igihugu, yo muri USA, ndetse n’intambara burimo bushoza muri Ukraine na Syria.

Minisitiri Sergei Lavrov yaherukaga I Washington mu mwaka wa 2017 ariko kuva ubwo ibihugu byombi byatangiye guterana amagambo.

Perezida Trump yagerageje kubagarira ubucuti hagati ya America n’Uburusiya gusa ntibyamukundiye kuko yagiye asabwa kenshi gufatira ibihano iki gihugu cyashinjwaga guteza imidugararo mu bindi bihugu birimo na Ukraine.Uburusiya nabwo bwagiye bushinja USA guteza umutekano muke mu bindi bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa