skol
fortebet

Donald Trump yaciwe akayabo k’amamiliyari y’amanyarwanda

Yanditswe: Friday 08, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umucamanza muri New York yategetse ko Perezida Donald Trump yishyura miliyoni ebyiri z’amadorari (asaga miliyari 1,8 Rwf) kubera gufata amafaranga y’ikigo cye cy’ibikorwa byo kugira neza akayakoresha mu kwiyamamaza.

Sponsored Ad

Ikigo Donald J Trump Foundation cyafunze imiryango mu 2018. Abashinjacyaha bavuga ko cyakoraga gusa nk’ikigega cy’inyungu bwite za Bwana Trump.

Umucamanza yavuze ko ibikorwa bitagamije inyungu, nk’iki cya Bwana Trump n’abana be batatu bakuru, kitagombaga kujya muri politiki.

Bwana Trump yasubije uyu mwanzuro w’umucamanza ko "buri faranga ryose" barishyize mu bikorwa byo kugira neza.

Ati: "Ninjye muntu wenyine nzi, yenda ni nawe gusa mu mateka, ushobora guha amafaranga menshi ibikorwa byiza (miliyoni $19), ariko abanyapolitiki babeshya bo muri leta ya New York bakanyibasira".

Yashinje umucamanza mukuru wa leta ya New York, Letitia James watanze iki kirego, guha isura itari yo ibikorwa bya kiriya kigo kubera impamvu za politiki.

Umucamanza Saliann Scarpulla yavuze ko Bwana Trump "yarenze ibigenderwaho" akemera ko amafaranga yakusanyijwe ngo afashe abavuye ku rugerero akoreshwa mu kwiyamamaza kwe mu 2016.

Byatumye ategeka ko "Bwana Trump yishyura $2,000,000 yagombaga kuba yaragiye muri iyo Foundation iyo iza kuba ikiriho".

Uyu mucamanza yategetse ko Bwana Trump ayishyura ubwe kandi akajya mu bindi bigo by’ubugiraneza umunani adafite aho ahuriye nabyo.

Bwana Trump yavuze ko icyo kibazo cyarangiye ndetse yashimishijwe no gutanga miliyoni $2 ku miryango ya Army Emergency Relief, Children’s Aid Society, City Meals-on-Wheels, Give an Hour, Martha’s Table, United Negro College Fund, United Way of Capital Area na US Holocaust Memorial Museum

Madamu Laetitia mbere yari ko Bwana Trump ubwe "yemeye gukoresha nabi amafaranga ya Trump Foundation".

Yari yasabye umucamanza Saliann Scarpulla guhagarika Bwana Trump ngo ntazongere kuvuga ko ari mu bikorwa byo kugira neza. Gusa ibi umucamanza ntabwo yabitegetse.

Abana ba Perezida Trump, Donald Trump Jr, Eric Trump na Ivanka Trump bari abategetsi b’iyo Foundation bategetswe gukora amahugurwa yo gucunga ibigo byo gufasha.

Ibitekerezo

  • Miliyoni 2 mu madorari ntabwo ari miliyoni 200 mu manyarwanda mwibeshye. ahubwo ni asaga miliyari 1.8

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa