addresiya
startimes

Donald Trump yahagaritse inkunga bahaga OMS ayishinja kunanirwa bikabije no guhishira ikwirakwira rya coronavirus

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 15 April 2020 Yasuwe: 1370

Perezida Donald Trump yatangaje ko yategetse ubutegetsi bwe guhagarika inkunga bugenera ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku Isi OMS/WHO, arishinja kunanirwa inshingano zayo z’ibanze.



Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko yafashe umwanzuro wo guhagarika inkunga bageneraga ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi OMS/WHO.

Perezida Trump yaraye atangaje ko yiyemeje guhagarika inkunga yateraga OMS kubera ko ngo yananiwe kubahiriza inshingano zayo zayo z’ingenzi mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Uyu mukuru w’igihugu yari yabanje guca amarenga ko azafata uyu mwanzuro mu cyumweru gishize nabwo ashinja OMS kwitwara nabi mu rugamba rwo guhangana na Coronavirus imaze kugera mu bihugu byinshi ku isi no kutayishakaho amakuru ahagije ubwo yari imaze kugaragara mu Bushinwa mu mpera za 2019.

Trump yaraye abwiye abanyamakuru ati: "Ndi gutegeka abo dukorana ko bahagarika amafaranga mu gihe turi kwiga ku ruhare rwa OMS mu kunanirwa bikabije no guhishira ikwirakwira rya coronavirus.OMS yananiwe inshingano zayo z’ibanze kandi igomba kubibazwa".

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko "ubu atari cyo gihe" cyo guhagarika inkunga OMS yahabwaga.

Yagize ati “Ubwo iki cyorezo kizaba kirangiye,hazaba umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba uko iki cyorezo cyakwirakwiriye cyane ku isi mu gihe gito nicyo ababishinzwe bakoze.Ariko iki sicyo gihe….Ntabwo aricyo gihe cyiza cyo kugabanya inkunga zagenerwaga ibikorwa bywa WHO/OMS cyangwa indi miryango yita ku buzima ishaka guhangana n’iyi virus.”

OMS/WHO yashinzwe mu mwaka wa 1948 nyuma gato y’aho UN ishyingiwe.Intego zayo n’uguhuriza hamwe ibihugu mu bijyanye n’ingamba zo kwita ku buzima by’umwihariko ku ndwara zandura.Uyu muryango ufite abanyamuryango 194 bohereza ababahagarariye mu kanama gashinzwe ubuzima ku isi.

OMS/WHO ikura amafaranga ahantu hatandukanye nko mu miryango mpuzamahanga,abaterankunga batandukanye biganjemo abaherwe,ibihugu biyigize ndetse na UN.

US nicyo gihugu cyari umuterankunga mukuru kuko mu myaka 2 ishyize yashyizemo miliyoni 893 z’amadolari.Iki gihugu kandi 14,67 ku ijana by’inkunga ku isi yose.UK ni iya 2 yatanze 434 z’amadolari mu gutera inkunga OMS aho ikurikiwe n’Ubudage n’Ubuyapani.Ubushinwa bwatanze miliyoni 86 z’amadolari muri iyi myaka 2 ishize.

Leta ya Amerika niyo muterankunga mukuru wa OMS, umwaka ushize yayihaye miliyoni $400, ari munsi gato ya 15% by’ingengo y’imari yose ikoresha.Automatic word wrap
Mu mwaka w’imari wa 2018-2019, Ubushinwa bwahaye OMS

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu cyugarijwe cyane na Coronavirus kurusha ibindi ku isi, kuko kugeza ubu abagera ku bihumbi 608, 377 bamaze kwandura naho 25, 981 imaze kubahitana.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amanda arangiza inshuro zirenga 50 ku munsi iyo ari gutera akabariro,yabaye...

Umukobwa wi’myaka 22 uzwi nka Amanda Grace afite uburwayi budasanzwe,...
31 May 2020 Yasuwe: 8848 1

Abaganga 2 bakundana bakoreye ubukwe mu bitaro kubera Coronavirus

Umusore w’umuganga witwa Annaran Navaratnam ndetse n’umukobwa w’umuganga...
30 May 2020 Yasuwe: 1981 0

Umuhungu wa Uhuru Kenyatta yishe amabwiriza ya Coronavirus ajya kwirebera...

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yatangaje ikintu kitari cyiza aherutse...
28 May 2020 Yasuwe: 4792 0

Eddy Kenzo yongeye atakambira Guverinoma ya Uganda

Umuhanzi Eddy Kenzo umaze igihe kinini yaraheze mu gihugu cya Cote d’Ivoire...
28 May 2020 Yasuwe: 1383 0

Umwirabura wishwe urupfu rw’agashinyaguro yateje imyigaragambyo muri...

Habaye imirwano ikomeye hagati y’abapolisi n’abigaragambya mu mujyi wa...
28 May 2020 Yasuwe: 3448 1

Abashoferi b’amakamyo muri Uganda batorotse bamaze kumenya ko banduye...

Uganda Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abashoferi 7 b’amakamyo batorotse...
27 May 2020 Yasuwe: 1344 0