skol
fortebet

Donald Trump yasubije mugenzi we wa Iran wari wamubwiye ko agomba kwirengera ingaruka zigiye kuba kuri Amerika

Yanditswe: Sunday 05, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasubije mugenzi we wa Iran uherutse gutangaza ko Iran igiye kwihorera kuri Amerika nyuma y’uko igisirikare cyayo cyishe umusirikare ukomeye wayo gihawe amabwiriza na Trump.

Sponsored Ad

Kuwa Gatanu tariki 3 Mutarama 2020 nibwo hamenyekanye ko umujenerali ukomeye wa Iran Gen Qassem Soleimani yiciwe ku kibuga cy’indege cya Baghdad muri Iraq, urupfu rwe rwabaye intandaro yo guhangana kweruye kuri ibi bihugu byari bisanzwe bidacana uwaka ku buryo abarebera hafi ibya politiki batangiye guhamya ko hagiye kubaho intambara yeruye hagati ya USA na Iran.

Ibi byaje gushimangirwa n’amagambo akakaye yatangajwe n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayyatolah Al Khamenei abwira Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirangajwe imbere na Perezida Trump ko zigomba kwirengera ingaruka z’ibyo zakoze mu gihe kidatinze yemeza ko Iran igomba kwihorera byanze bikunze.

Nyuma y’amasaha make Iran yahise itangira gutegura igisirikare cyayo, ingabo zayo zirwanira mu kirere hanategurwa indege za gisirikare zo mu bwoko bwa F-14 zahise zishiyirwa mu kirere cyayo no ku mipaka y’ibihugu bihana imbibi nayo.

Nyuma yo kubona ubu butumwa bwa mugenzi we wa Iran, Perezida Donald Trump yamusubije ko USA idatewe ubwoba na Iran kandi ko nayo yiteguye kurwana n’uwo ari we wese wayitera harimo na Iran cyane ko ifite n’ubushobozi.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gushora tiriyoni ebyiri z’amadolari mu bikoresho bya gisirikare. Ubu turi aba mbere bakomeye ku isi. Iran iramutse iteye icyitwa umutungo wa Amerika cyangwa undi munyamerika uwo ari we wese, tuzayoherereza bimwe mu bikoresho byacu byiza dufite nta kujijinganya.”

Ubu butumwa bwa Trump ntibwavuzweho rumwe n’Abanyamerika kuko bamwe bagiye bamusubiza ko batifuza intambara ya Amerka muri Iran. Umwe yagize ati « Twebwe Abanyamerika Ntidushaka intambara ya Amerika muri Iran. Ntitwatakaje tiriyoni z’amadolari kugirango ibihumbi by’Abanyamerika batikirire mu bihugu by’uburasirazuba bwo hagati nka Iran, Iraq na Afghanistan.


Gen Qassem Soleimani wa Iran yishwe n’ingabo za Amerika zitegetswe na Perezida Trump tariki 3 Mutarama 2020

Ibitekerezo

  • Iryavuzwe riratashye !!! Nkuko Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr John PEERY wahoze ari Minister of Defense wa America, babivuze kuva kera yuko umwuka mubi hagati y’ibihugu bikomeye ushobora guteza Intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bashobora kuzarwanisha atomic bombs isi yose igashira,bishobora kuba noneho bigiye kuba.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 na Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa