skol
fortebet

Donald Trump yavuze uburyo amahanga agiye kubona ubukana bwa Amerika

Yanditswe: Friday 10, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gukemura ibibzo mu mahoro hatitabajwe imbaraga za gisirikare, ariko nibyanga Amahanga azabona ubukaaka bwa Amerika.

Sponsored Ad

Ibi Perezida Trump yabitangaje kuri uyubwa gatatu ubwo yagezaga ijambo ku Banyamerika, asobanura ikigiye gukorwa nyuma y,’ibisasu byatewe na Iran ku birindiro bya Amerika biri muri Iraq.

Trump ati"Amerika yashoye asaga tiriyali 2 z’Amadorali ya Amerika mu kubaka igisirikare, gusa ntabwo tuzakoresha izi mbaraga kuko dushaka amahoro. Gusa ni biba ngombwa imbaraga zizifashishwa."

Akomeza agira ati "Abavuga ko Amerika ikurikiye peteroli mu Burasirazuba bwo hagati baribeshya kuko Amerika irayifite kandi ihagije"

perezida Donald Trump yasabye ibihugu nk’Ubudage, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubushinwa,...guhuriza hamwe imbaraga bagaharanira icyazana amahoro mu karere k’Uburasirazuba bwo hagati.

Iran yarashe ibi bisasu ku Banyamerika mu kwihimura no kwerekana ko biteguye guhorera urupfu rw’umujenerali wabo uheruka kuraswa na Amerika.

Ubwo umurambo wa Gen. Qasim Soleiman watemberezwaga muri Iran mbere yo gushyingurwa, abayobozi b’iki gihugu bavuze ko urupfu rwa jenerali wabo bafataga nk’intwari batarureka gutyo ko bagiye gushaka uburyo bwo kwihorera.

Igitero cya Amerika cyagabwe n’indege itagira umuderevu (Drone) kigahitana Suleimani ni urugero rukomeye rw’ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.

Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihita zifatira ibindi bihano Irani mu rwego rw’ubukungu bizagumaho kugeza igihe Irani ihinduriye imyitwarire yayo.

Perezida Trump yari yatanze impuruza ko azagaba ibitero bya gisirikare kuri Irani niramuka yibasiye ibirindiro byayo cyangwa abaturage, ariko kuri iyi nshuro yanze kubigaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa