skol
fortebet

EU yagobotse Leta ya Gambia iherutse gusahurwa akayabo

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ Uburayi wemereye igihugu cya Gambia imfashanyo ingana na miliyoni 240 z’ amadorali y’ Amerika.
Ni mu gihe ku wa Kabili tariki 6 Gashyantare 2017 Perezida w’ iki gihugu Adama Barrow yari yatangaje ko isanduku ya Leta y’ iki gihugu iri mu gihombo bitewe n’ uko ubutegetsi bwamubanjirije bwacunze nabi umutungo w’ igihugu.
EU yongeye kurekura ubufasha yageneraga iki gihugu nyuma y’ aho yari yari yabuhagaritse muri 2014 biturutse ku byaha byashinjwaga ubutegetsi bwa (...)

Sponsored Ad

Umuryango w’ Ubumwe bw’ ibihugu by’ Uburayi wemereye igihugu cya Gambia imfashanyo ingana na miliyoni 240 z’ amadorali y’ Amerika.

Ni mu gihe ku wa Kabili tariki 6 Gashyantare 2017 Perezida w’ iki gihugu Adama Barrow yari yatangaje ko isanduku ya Leta y’ iki gihugu iri mu gihombo bitewe n’ uko ubutegetsi bwamubanjirije bwacunze nabi umutungo w’ igihugu.

EU yongeye kurekura ubufasha yageneraga iki gihugu nyuma y’ aho yari yari yabuhagaritse muri 2014 biturutse ku byaha byashinjwaga ubutegetsi bwa Yahya Jammeh birimo ubwicanyi, ibyaha byibasiye inyoko muntu, itoteza, iyicarubozo n’ ibindi.

Kuba Perezida Barrow yaratsinze Jammeh bari bahanganye mu matora y’ umukuru w’ igihugu yo mu Ukuboza 2016, byeretse abaterankunga ba Gambia ko habonetse andi mahirwe ngo uburenganzira bw’ ikiremwamuntu n’ ubutegetsi bugendera ku mategeko byongere bihabwe intebe.

Neven Mimica, Komiseri wa EU ushinzwe ububanyi n’ amahanga n’ iterambere yashimye ko muri Gambia habayeho ihererekanyabutegetsi mu mahoro avuga ko EU yiyemeye gukorana neza na Perezida Barrow na guverinoma y’ iki gihugu.

Ku ikubitiro EU yahaye Gambia miliyoni 75 z’ amayero yo guhanga n’ ikibazo cy’ ibura ry’ ibiribwa, gusana imihanda, no guhanga n’ ikibazo cy’ ubushomeri.

Muri izi miliyoni 75, miliyoni 11 nizo zizakoreshwa mu guhanga imirimo mishya.

Yahya Jammeh yatsinzwe amatora abanza kwanga gutanga ubutegetsi, hashira hafi amezi abiri Umuryango w’ ubukungu uhuza ibihugu by’ Afurika y’ uburengerazuba umushishikariza gutanga ubutegetsi. Jammeh yageze aho yemera kubutanga, ahungira muri Guinee Equatoriale nyuma y’ amasaha make ahunze Minisitiri w’ umutekano mu gihugu Mai Fatty yatangaje ko Jammeh yasize asahuye igihugu miliyoni 11 z’ amadorali y’ Amerika.

Kugeza ubu Jammeh ntacyo aratangaza ku byo ashinjwa.

Igihugu cya Gambia gikomeje kwiyubaka ari nako gihindura imwe mu migambi yari ifitwe na Perezida Jammeh harimo n’ uwo kwikura mu rukiko mpuzamahanaga mpanabyaha ICC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa